Itsinda Potter’s Hand Worship ryateguye igitaramo gikomeye mu rwego rwo kumurika album yabo ya mbere bise “Ishimwe ni iryawe”.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Umuyobozi wa Potter’s Hand Worship , Emmanuel Rwagasana yashimangiye yizeye ko bafite Imana, anavuga ko iki gitaramo bateguye gifite intego nyamukuru yo gukangurira abantu kugirana ibihe byiza n’ Imana.
Abajijwe impamvu istinda ayoboye ryatinze kumurika album, yagize ati:”Nta rushanwa turimo nta pressure ndetse nubwo ntidukwiriye kwitwaza icyo dukunze kwita experience, ahubwo njya ntangazwa cyane no kubona abantu bitabira ibitaramo by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza bakishimira umuziki gusa aho kugira ngo batahane impamba izingiye mu butumwa bushobora guhindura ubuzima bwabo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza agira ati “Umuziki ni mwiza pe! Ariko kugirana ibihe byiza n’ Imana ni akarusho kuko Imana yaremye Adamu imushyira mu ngobyi kugirango Adamu ayishime ayihimbaze ndetse anayiramye».
Iki gitaramo cyatumiwemo abandi bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Luc Buntu, Serge Iyamuremye n’ abandi kizabera kuri New Life Bible Church kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 kikazatangira saa kumi n’ imwe z’ umugoroba (5:oo pm).
Itsinda ryo guhimbaza no kuramya Imana ,Potter’s Hand Worship rigizwe ahanini n’ urubyiruko rwiyemeje gukorera Uwiteka rigiye kumurika album yaryo ya mbere nyuma y’ imyaka 5 rimaze rishinzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


