Nyuma yo gukoreshwa imirimo y’ ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y’ amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye.
Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy’ imfubyi cy’ i Nyanza ya Butare ariko ku rundi ruhande akaba adafite abantu azi neza ku buryo bamubwira amateka ye dore ko avuga ko yavutse muri 1994, akaba atazi ababyeyi be.
Nkeshimana asaba ubuvugizi
Mu kiganiro na Bwiza.com, Nkeshimana avuga uburyo ku myaka 10 y’ amavuko ari umusore witwa Eric Rwagasore yamuvanye mu Kigo cy’ imfubyi i Nyanza amujyana kumurerera kwa nyirakuru i Gakenke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati ”Mu by’ ukuri uyu Rwagasore yantwaye nkiri muto kandi yamfashe neza cyane kuko narangije amashuri abanza mba kwa nyirakuru we, usibye ko byaje guhinduka amaze kujya gukomereza amashuri ye muri Afurika y’ Epfo, kuva yagenda nahise ntangira kugorwa kuko nyirakuru we atanyitagaho na gato”.
Yakomeje avuga ko bitewe n’ ubuzima bubi no guhangayika, ku myaka 15 ngo hari umuntu waje kumubwira ko yifuza kumujyana i Kigali kumushakira akazi.
Ati” Ubwo ngeze i Kigali uwo muntu yanjyanye ku mugore utuye i Nyamirambo bakunze kwita Mama Fatu, ntangira akazi ko mu rugo (ububoyi) , gusa uyu mudamu yajyaga abeshya abantu ababwira ko ndi umwana wa mukuru we wapfuye, akamfata nabi akanyambika imyambaro icitse nsigiwe n’ abana be”.
Akomeza agira ati ”Maze kurambirwa no gukoreshwa gicakara nahise mva kwa Mama Fatu na none njya gukora akazi ko mu rugo i Gikondo naho binkomereye nibwo uwitwa Aunty yantwaye gukorera muri Restaurent ye nyuma y’ igihe gito amfasha gusubira ku ishuri”.
Aunty Jeannette yambereye umubyeyi
Nkeshimana Emmanuel avuga ko uyu Jeannette bakundaga kwita Aunty yamukoresheje atamuzi ariko afata umwanya wo kumutega amatwi nk’ umwana we.
Ati” Aunty yakundaga kumbaza iwacu ariko umunsi umwe ndirekura mubwira amateka yanjye y’ uburyo navutse ndetse nkaba ndazi n’ ababyeyi banjye, ubwo yahisemo kunsubiza ku ishuri, mu bantu bose nahuye nabo sinabona uko namushima”.
Ati “N’ubwo namukoreye imyaka 3 yose yajyaga amfata nk’ umwana mu rugo akanyishyurira amafaranga y’ ishuri muri GS Murambi , Gatenga II, akanyambika ndetse akanangaburira neza gusa naje kugira ikibazo ubwo we n’ umuryango we bimukiraga i Bugande njye ndasigara”.
Nkeshimana atangira kugana Ubuyobozi
Aha avuga ko Aunty Jeannette wari umufatiye runini akimara gusubira Uganda nibwo byongeye gutangira kumugora kuko ntabwo yari afite icumbi.
Akomeza avuga ko byamugoye kuko yari amaze kumenyera ubuzima bwo kwiga n’ubwo yakoraga akazi ariko ntibyamubuzaga kubona icyo yifuza.
Ati ”Ahantu hose nagiye nitabaza ubuyobozi bamfataga nk’ umuntu utuzuye kuko kubona indangamuntu ubwabyo byarangoye bitewe n’ amateka yanjye ariko sinarenganya ubuyobozi bwose”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo , Nkeshimana avuga uburyo yagiye asiragizwa kugirango abone ibyangombwa by’ ubupfubyi ndetse ibyerekana ko yacitse ku icumu ya jenoside .
Ati “ Mu Murenge wa Gatenga baransiragije kugirango mbone ibyangombwa kuko nashatse Perezida wa Ibuka ndamubura bitewe n’ uko akora muri Banki Nkuru y’ Igihugu (BNR).
Kubona indangamuntu nabyo ngo byamusabye kujya mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara, nabo bamwohereza ku kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA).
Abangamiwe n’ imibereho, kandi akeneye gukomeza kwiga
Nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye z’ ubuyobozi agamije kubona ubufasha bwo gukomeza amashuri ye, Nkeshimana yagannye Umurenge wa Kagarama awushyikiriza ikibazo cye, maze umufasha kubona icumbi. Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagarama Murenzi Donatien, yamufashije kumukodeshereza inzu y’ ibihumbi 8 ku kwezi.
Ati ”Ndashima kuba barampaye ahantu ho kuryama ariko nta saso nta ki; ubwo ni ukuryama hasi na none nkibaza ese nzarya iki? …, nagana ubuyobozi bati” uri umusore ufite imbaraga, nkibaza uburyo nzajya gukora ubuyedi nijoro mvuye kwiga? Ubundi bakanyita umunebwe cyangwa se umuntu udashaka gukora ahubwo wifuza gufashwa muri byose”.
Aha, Nkeshimana uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, akimara kubona ko abayobozi batamwumva neza, yabasabye ko bamufasha bakamwishyurira kwiga imyuga umwaka umwe bityo akabona kwitunga.
Yagerageje gusubira ku Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya amubwira ko ikibazo cye atakizi, amwohereza ku ushinzwe imibereho myiza na we niyagira icyo amufasha.
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagarama, Kanyesigye Nathan, avuga ko amaze igihe gito asimbuye uwahoze ayobora Kagarama ariko ikibazo cya Nkeshimana akizi.
Ati “Namubonye rimwe aje kumbwira ikibazo cye, ntabwo gikomeye ariko na none gisaba gusuzumwa mu nzego zitandukanye bireba, uko byaba bimeze kose yaba yaracitse ku icumu cyangwa oya, akwiriye kubona ubufasha bumukwiriye (appropriate treatment) nk’ umunyarwanda.
Perezida wa Ibuka mu Kagali ka Muyange mu Murenge wa Kagarama, Hamadi Kalisa yavuze ko Nkeshimana Emmanuel yazanywe n’ Umurenge kugirango bamufashe ariko ikibazo cye kibaza kigikurikiranwa.
Ati ”Twamusabye gusubira mu nzego z’ibanze za Gatenga aho bamuhereye ibyangombwa byemeza ko ari imfubyi ntiyabikora kandi aho ariho twashingira tumwakira bushashya kugirango abone ibyangombwa byose akeneye”.
Nkeshimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko akaba akomeje uru rugendo ashakisha ibyangombwa by’ubupfubyi, yisunga ubuyobozi bwa Gatenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


