Umunyabugeni Rwigema Abdul wahanze igishushanyo cyatumye benshi bitirira umuhanzi Jay Polly umwe mu mihanda yo muri Kigali, aravuga ko cyamaze gusibwa n’ubuyobozi ku mpamvu atazi.
Uyu munyabugeni yari yarashushanyije iki gihangano ku gikuta cy’inzu iherereye ku muhanda uri mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Byari mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua wakunzwe mu muziki Nyarwanda nka Jay Polly, witabye Imana tariki ya 02 Nzeri uyu mwaka.
Amakuru y’uko iki gishushanyo cyari cyakunzwe n’abatari bake cyamaze gusibwa yatangiye kuvugwa ejo ku wa Kabiri, mbere yo kwemezwa n’uwari wagishushanyije.
Rwigema aganira na Inyarwanda yavuze ko yatabajwe n’abantu kuri telefone aryamye bamubwira ko igikuta kiri gusibwa, yahagera agasanga koko cyasibwe.
Uyu munyabugeni avuga ko mu bagisibye harimo umuyobozi w’umudugudu wari uri kumwe n’uw’akagari, ndetse n’abandi bagabo babiri abamuhaye amakuru bavugaga ko batabazi.
Ati: “Njyewe ntabwo nari mpari, nari naryamye barampamagara barambwira ngo igishushanyo bari kugisiba. Mu kuhagera naje nsanga bamaze no kugisiba, mbajije bambwira ko cyasibwe n’abayobozi b’umudugudu ndetse n’abayobozi b’akagari ndetse n’abandi bantu nka babiri ni uko nabyumvishe”.
Uyu musore avuga ko abasibye kiriya gishushanyo bavugaga ko nta burenganzira afite yahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) bwo kwamamaza, n’ubwo we avuga ko atari yahanze kiriya gihangano mu rwego rwo kwamamaza Jay Polly ko ahubwo yari agamije kumuha icyubahiro kubera ibigwi yubatse mu muziki.
Rwigema yavuze ko abasibye kiriya gishushanyo nta burenganzi bwo kugisiba bari bafite, bityo ko yiteguye kuburana na bo bakamwereka impamvu bagisibye n’amakosa yakoze, yatsindwa bakamuhana ariko na bo batsindwa bakishyura.
Ati: “Nyirurugo ni we wampaye igikuta, rero ntabwo nari kujya kubaza kuko si ubwa mbere bibaye muri Art, si ubwa mbere nari mbikoze kandi Art zigiye zitandukanye, ni uko mba navuganye n’abantu kandi ntibajya babisiba…, Bavugaga ko nta byangombwa mfite ariko na bo bagiye kugisiba batanambajije. ubu se basanze bihari, n’ubwo nta bihari? Bahubutse sinzi icyo bagendeyeho bagisiba”.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kugisiba baranyereka amakosa nakoze n’aho bashingira bavuga ko ngomba kujya gusaba urupapuro. Nimbona ko mfite amakosa ubwo nyine ninsindwa nyine ubwo ndakatirwa ibinkwiriye, ariko nanjye nimbatsinda barishyura.”
Muyoboke Alex uyobora Ishusho Ltd ndetse akaba ari umujyanama w’abahanzi, ari mu bababajwe no kuba kiriya gishushanyo cya Jay Polly cyasibwe.
Abinyujije kuri Instagram ye yibukije abantu ko Jay Polly yatanze ibyishimo ku banyarwanda benshi, bityo ko ifoto ye itari ikwiriye gusibwa n’ikiriyo kitararangira.
Ati: “Rest In paradise Jay! Iyo foto mubona yashushanyijwe n’umusore muto ariwe Rwigema Art, abiherewe uburenganzira nanyirinzu. Ikibazo iyo foto ubuyobizi bw’umudugudu n’ubw’akagari iyo foto barayisibishije nyirinzu (igipangu) atabizi ndetse n’uwayishyushanyije atabizi atabwiwe impamvu.”
“Ese koko n’iyo baba bishe amategeko birakwiye koko ko bikorwa nabanyiri kubikora batabizi? Bayobozi, ese koko iyo mureka tukabanza tukarangiza n’ikiriyo koko, uwo ko ari umuhanzi watanze umusanzu ni byishimo ku banyarwanda benshi?”
Muyoboke yaboneyeho gusaba inzego zifite abahanzi mu nshingano zabo kubaha agaciro no kububaha.
Magingo aya ntacyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kanombe buratangaza ku cyatumye kiriya gishushanyo gisibwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

12 Responses
Kicukiro: Ubuyobozi bwasibye ifoto yari yashushanyijwe mu guha icyubahiro Jay Polly
Ariko ko mba numva jay Polly ibye biba byabaye birebire ubundi ibikomeye cyane yakoze nibiki kuburyo byateza saga?nibura Hari nakagari yabohoje se?imfubyi nabapfakazi yafashijese?abana bo kumuhanda yakuyemo se?abatashoboye yafashije?ntimukambwire

Abacontre success gusaaa
Bajyane munkiko ndi umunyamategeko tuzagufasha

ahubwo nutareba neza urafungwa wewe nkubwire

Genda gake musore we ntawuhangana na leta inama nakugira funga uwo munwa wawe

Ibiganza by fire man!