Kicukiro:Umudugudu w'Indatwa uyoborwa na Alain Numa wiyemeje kwirukana ubutindi burundu

Sangiza iyi nkuru

Kumunsi w’ejo 12/3/2016 nibwo mu mudugudu w’Indatwa ho mu Karere ka Kicukiro bizihije umunsi mukuru w’umugore ubwo uyu mwaka hari insanganyamatsiko “TWIMAKAZE IHAME RY’ UBURINGANIRE, TURUSHAHO GUTEZA IMBERE UMUGORE” hakaba hatanzwemo amahugurwa mu kwiteza imbere k’umugore ndetse ubuyozi bwiyemeza guca burundu mu mudugudu wabo icyitwa ubutindi cyose.
Umugoroba waranzwe n’ibiganiro,ubuhamya bwa bamwe mubacuruzi ndetse namahugurwa ubwo hari hatumiwe umwe mubayobozi bakuru ba COPEDU Caritas Uwamariya yatinyuye abagore mugukorana na banki mu rwego rwo kurandurana imizi y’ubukene.

COPEDU
Caritas Uwamariya yatinyuye abagore mugukorana na banki barushaho kwizamura

COPEDU yanageneye ubufasha mugufunfura conti y’umudugudu aho yabijeje gufatanya mukwiteza imbere,mubuhamya bwe Madamu Alphonsine yababwiye aho yavuye naho ageze abwira abagore ko ntacyahagarika uwo ari wese gukora/gucuruza..yasoje asaba buri mubyeyi wese gutangira kuzigama igiceri cy’amafaranga 100 buri munsi maze mugihe kiri imbere bazarebe aho bazaba bagejeje.
IMG 20160314 WA0032
Alain Numa umuyobozi wuwo mudugudu yabwiye abagore bitabiriye ibirori ko yifuza kuvanaho burundu icyiciro CYA “Umutindi cyangwa Umutindi nyakujya ari yo mpamvu yiyemeje gukorana nibigo nka COPEDU bitryo bikazafasha Umudugudu w’Indatwa mu kuzamura abagore bahereye mu mudugudu wabo ndetse n’Igihugu cyose.
indatwa
Umushyitsi mukuru Phoebie Karambizi ubwo yatangaga ikiganiro

Umudugudu w’Indatwa ufatanyije n’umuyobozi wayo Bwana Alain Numa biyemeje gukorana na COPEDU bakarandura ikitwa ubukene cyose, Umushyitsi mukuru Phoebie Karambizi ubarizwa muro Commission y’Ubukungu (CNF) mu mugi wa Kigali wari witabiye uyu munsi mukuru w’abagore yongeye gushimangira ko umugoroba w’ababyeyi ari ingirakamaro k’umuryango Nyarwanda aho baganirira byinshi byubaka ndetse n’iterambere ry’umugore. Yashimiye COPEDU ndetse nabitabiriye uwo muhango ndetse nabagabo bagaragayemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *