Kicukiro: Yasenyewe n'umuturanyi uhagarikiwe n’umuhesha w’inkiko n’izindi nzego

Sangiza iyi nkuru

Ntuyahaga Charles wo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, avuga ko yasenyewe inzu n’umuturanyi uvuga ko yamurengereye, ahagarikiwe n’umuhesha w’inkiko wabigize umwuga.
Ni mu kagari ka Kamashashi, umudugudu w’Indatwa. Inzu yasenywe yubatswe mu 2003, ariko Kayiranga Callixte arega Ntuyahaga Charles ko yamurengereye. Urubanza rwanyuze mu bunzi b’abakagari, rujuririrwa abo ku murenge, bigera no mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga. Aho hose niko Ntuyahaga yatsindaga Kayiranga.
Bavugana na Radio/TV One, ababuranyi bombi n’umuhesha w’inkiko bavuga ko bari mu kuri, ariko uyu Kayiranga ngo yaje kujya mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, ava mu rubanza arusigira umugore we Nyinawuwera Anick, ari nawe washatse umuhesha w’inkiko w’umwuga, Uwineza Angelique.
Ntuyahaga na Kayiranga baraturanye, kandi bombi bari mu isambu imwe, nubwo bataguze n’umuntu umwe. Ntuyahaga afite ikibanza no 1587/KIC/NYA; naho Kayiranga ni 1588/KIC/NYA. Bombi bafite ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, Bwiza.com ifitiye kopi.
Ikibazo cyabanje mu nteko y’abaturage b’umudugudu w’Indatwa, nyuma bajya mu bunzi b’akagari, bajya mu b’umurenge; hose Ntuyahaga agatsinda. Bageze no ku karere, mbere yo kujya mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Inteko y’abaturage yari yanzuye igira iti “Dukurikije yuko igipimo Kayiranga yerekana gifite mezirezigwa mu butaka bugaragara ko ari ubwa Ntuyahaga, dusanze ko uwagurishije Kayiranga yaba yaragurishije ubutaka butari ubwe, Kayiranga akaba asabwa gukurikirana uwamugurishije”.
17380172_1255338804501328_256935667_o
Mu rubanza no 0043/16/NYRGA, ku itariki ya 04/11/2016 urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko “Ubutaka bwa Kayiranga Callixte ari metero 15 kuri 8, bungana na metero kare 120; naho ubwa Ntuyahaga Charles bukaba bungana na metero 6 kuri 3 bungana n’ubuso bwa metero kare 18. Rutegetse ko inzu Ntuyahaga yubatse ku butaka butari ubwe (irenga kuri metero 6 kuri 3) ayivanaho.
17357442_1255339611167914_976835851_o
Ku wa gatanu ushize, tariki ya 10 Werurwe 2017, nibwo umugore wa Kayiranga Nyinawuwera Anick yaje gusenyesha inzu ya Ntuyahaga, ahagarikiwe n’umuhesha w’inkiko Uwineza Angelique. Ntuyahaga ati “hari n’umupolisi w’inyenyeri ebyiri, sinabashije gusoma izina rye, ngo yari aherekeje umuhesha w’inkiko”. Mu gusenya, baratsinsuye inzu yose bashyira hasi, nubwo urukiko rwavugaga ko hasenywa irenga ku butaka bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntuyahaga avuga yahamagawe mu nzego nyinshi, aho yabaga yarezwe na Kayiranga. Ibi byatumye nishingana. Ati “kubera ko Kayiranga andenganya yitwaje icyo akora, nandikiye umukoresha we njya no kwishinganisha ku Umuvunyi”.
Gusa ari Nyinawuwera wahembye abashenye iyi nzu, ari na Uwineza Angelique, umuhesha w’inkiko w’umwuga wari uhari, bavuga ko igikorwa cyo gusenya gikurikije amategeko. Bagira bati “iriya nzu n’ubundi yari yarubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko”. Bivuga ngo kuyisenya yose byari byo, igisigaye ni ukumenya ufite izo nshingano zo gusenya.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *