Kicukiro: Yirukanwe ku kazi ashinjwa kurangarana umwana urembye

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu cyumweru gishize yahagaritse ku kazi umuganga mu bitaro bikuru bya Masaka, Dr Antoine Twahirwa ushinjwa kutita ku barwayi kugeza ubwo arangaranye umwana w’imyaka itanu. 

Iki cyemezo cya MINISANTE kije nyuma yaho kuwa Gatandatu uwitwa Denise Mug abinyujije kuri twitter yavuze ko umwana we w’imyaka itanu yarangaranwe n’uyu muganga  kugeza ubwo ajyanwe mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ari intere.

Uyu denise yavugaga ko ibitaro byanze kumuha tararansiferi (transfer) ngo ajye ku bindi bitaro kuko ngo n’ubundi uwari kuyitanga yari Dr Twahirwa.

Nk’uko  Denise yakomeje abisobanura, Dr Twahirwa yatanze taransiferi nyuma yo kwingingwa no guhendahendwa n’abo mu muryango w’uyu mwana wari urwaye.

Bamwe mu batangaga ibitekerezo kuri iki kibazo bavugaga ko umwe mu barwayi yamaze gupfa bitewe n’icyo kibazo cyo kutitabwaho n’ubwo Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Dr. Marcel Uwizeye yahakanye  aya makuru yivuye inyuma.

Ati” Nta muntu wigeze apfa muri icyo gihe”

Gusa Dr Marcel yemeza ko Dr Twahirwa hari icyo yari kuba yakoze mu rwego rwo gufasha uyu mwana w’umukobwa yarangaranye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itumanaho mu by’ubuzima, Malick Kayumba yavuze ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba n’abandi bireba kuwa Gatanu bageze ku bitaro bya Masaka mu rwego rwo kwiyumvisha neza iki kibazo nk’uko TNT ibitangaza.

Ati” Iki kibazo cy’umuganga utaritaye ku murwayi bigatuma anegekara kirimo gusuzumwa kandi amakuru y’ibanze ahari ni uko  uyu muganga ari mu makosa kandi ubu  Minisitiri yamaze kumuhagarika ku kazi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse”

Kayumba yongeyeho ko n’Urwego rw’iguhugu rw’Ubugenzacyaha bwafashe hasi hejuru kuko ngo ibyababye bishobora no kuba birimo ibyaha bihanwa n’amategeko ndetse akangurira abakora mu nzego z’ubuzima kwita ku babagana bakabaha serivisi nziza kandi  ku gihe.

Ubusanzwe abakora umwuga w’ubuvuzi bagaragaweho n’aya makosa cyangwa indi myitwarire idahwitse mu kazi kabo bahanishwa kwamburwa ibyangomwa by’akazi no kuba bakurikiranwa mu nzego z’ubutabera.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *