Kigali: Abafotozi barasabwa kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda (APPHORWA) rirasaba abafotozi  kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda binyuze mu gufotora amafoto akubiyemo ubutumwa buzagaragaza amateka y’igihugu mu minsi iri imbere.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa APPHORWA, Gakwaya 
Damascene
 
ubwo we n’itsinda ry’abantu 19 basuraga ingoro y’amateka yo kurwanya jenoside ku Nteko Ishinga amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Twashatse kumenya uburyo urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu  rwagenze, twabonye ko ahanini aya mateka agizwe n’amafoto yafashwe mu gihe uru rugamba rwari rurimo kuba. Turasaba abafotozi  gufotora amafoto avuze byinshi kugira ngo amateka y’u Rwanda azagaragare mu minsi iri imbere. Twamenye uruhare rw’umwuga wacu mu mateka”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko  abakora umwuga wo gufotora bakwiye gukomeza gukunda igihugu ndetse no gusigasira ibyagezweho ndetse bakanoza akazi kabo cyane ko ngo bafite ibikoresho bigezweho ugereranyije n’iby’abafotoye mu gihe cy’urugamba rwo guahagarika jenoside.

Ati “Twamenye ko iyo umuntu afotoye  neza, aba akoze amateka, aba afashije wa wundi udahari kumenya ibyabaye.Turakangurira abafotozi kunoza akazi kabo cyane ko twabonye ko amafoto yafashwe mu gihe cyo guhagarika jenoside ariyo arimo kwifashishwa mu kuvuga amateka y’icyo gihe kandi harifashishijwe ibikoresho bitagezweho ugereranyije n’iby’ubu”

Gakwaya kandi yavuze ko uretse iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwifatanya n’Abanyarwanda n’isi yose ku nshuro ya 24  kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we na bagenzi be bamenye neza  inzira y’umusaraba n’ ubwitange bw’ingabo za RPF zahagaritse jenoside ndetse zikabohora igihugu cyari mu kaga .

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda rigizwe n’abanyamuryango basaga 100 bafite ubahagarariye muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali. Iri shyirahamwe ryatangiye mu mwaka wa 2009 rigamije ahanini kuzamura  ubunyamwuga mu mwuga wo gufotora mu Rwanda.

IMG 0109
Abanyamuryango 19 ba APPHORWA basuye ingoro y’amateka yo kurwanya jenoside
IMG 0054
barasabwa kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *