Abakuru b’ibihugu bya Afurika bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, i Kigali, mu nama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU). Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wari uyoboye iyi nama, yatangaje ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’intambwe zimaze gutebwa z’ubumwe bwa Afurika.
Ati “ Ndagira ngo nshimire abayobozi bose, abahise n’abariho ubu, bagize uruhare kugira ngo tube tugeze kuri uyu munsi. Ubu turasarura imbuto zo kureba kure kwabo,… Isoko rihuriweho ryatangiye gutekerezwa mu myaka 40 ishize mu igenamigambi ryavuye mu nama yabereye i Lagos, rikemezwa n’abakuru b’ibihugu mu 1980,…Aya mabwiriza yose hamwe arerekana zimwe mu ntambwe zikomeye zimaze guterwa mu bumwe bwacu”.
Perezida Kagame avuga kandi ko gushyira umukono ku masezerano abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoze, ari ikimenyetso cy’uburumbuke ku Banyafurika no guteza imbere ubuhahirane bw’ibikorerwa ku mugabane wa Afurika.
Ati “Isezerano duhaye Abanyafurika ni uburumbuke, kuko mu gushyiraho isoko rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, turimo guharanira ubuhahirane bw’iby’iwacu muri Afurika,… Ibi kandi bikajyana no kuba turi mu mwanya mwiza wo kwihutisha iterambere ryacu no gushimangira ubumwe bwacu tugamije gukomeza guharanira inyungu za Afurika mu ruhando rw’amahanga”.
Gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame ntabibona nk’inyungu ku banyafurika gusa, ati “Inyungu dukura mu gushyiraho isoko rimwe tuyisangiye n’abo duhahirana bari ku Isi hose,… Turi mu mwanya mwiza wo kwihutisha iterambere ryacu no gushimangira ubumwe bwacu tugamije gukomeza guharanira inyungu za Afurika mu ruhando rw’amahanga”.
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ugizwe n’ibihugu 55 bya Afurika, ibihugu 44 nibyo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano mu gihe hari ibindi bitarayasinya bitewe n’amategeko abigenga bizasaba kubanza kugira amwe mu mategeko avugururwa mu Itegeko Nshinga.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



