Kigali: Abanyamakuru b’Abagande baherutse kwirukanwa baratabaza minisitiri Sam Kuteesa

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru 10 b’Abagande baherutse kwirukanwa muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda biteguye kubonana na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda bakaganira kuri iki kibazo ndetse bagasaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cyabo, Sam Kuteesa kugira icyo abikoraho.

Nk’uko byagaragaye mu ibaruwa isezerera ku kazi aba banyamakuru bakoreraga The New Times, umuyobozi mukuru Collin Haba, yavuze ko iki kinyamakuru kiri mu mavugurura ahanini yatewe n’amikoro makeya gifite bituma aba banyamakuru basezererwa.

Mu kiganiro kuri telephone ari mu Rwanda yagiranye na Daily Monitor dukesha iyi nkuru, umwe muri aba banyamakuru birukanwe, Peterson Tumwebaze ( ufashe micro ku ifoto), yavuze ko iki gikorwa cyo kwirukana cyibasiye Abagande gusa kandi abenshi birukanwe bakaba bari mu myanya yo hejuru.

Nubwo bimeze gutyo, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yahakanye ko haba hari itegeko ryaturutse hejuru risaba The New Times kwirukana abanyamakuru bayo bakomoka muri Uganda.

Ni mu gihe ariko Tumwebaze we ashimangira ko kwirukana ku kazi Abagande bakora mu Rwanda bimaze iminsi.

Ubwo perezida Kagame aheruka muri Uganda yabajijwe kuri iki kibazo asubiza ko gishobora kurebwa mu buryo bwimbitse kigashakirwa umuti. Ni mu gihe kandi hashize iminsi ibihugu byombi bitarebana neza ndetse hakaba hari Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bagiye bakorerwa ihohoterwa n’inzego z’umutekano ndetse bamwe bakirukanwa.

Aba banyamakuru birukanwe rero ngo bategereje kuganira na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuri iri yirukanwa ryabo, ndetse bakaba banifuza ubufasha bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kuteesa.

 

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *