Kigali: Amakarito y'itabi y'umuryango wa Rwigara yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 512

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (Rwanda Revenu Autority) cyateje cyamunara itabi ry’uruganda ‘Premier Tabaco Company; rw’uwahoze ari umucuruzi ukomeye, Assinapol Rwigara, wapfuye mu 2015.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, nibwo iri tabi ryagurishijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512, nyuma y’aho ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kibashinje kunyereza imisoro.
Amakarito yabarirwaga agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirengaho gato 433, agaciro kayo kaza kwiyongera bitewe n’abapiganwaga.
Anne Rwigara, umukobwa wa Rwigara wari waje muri cyamunara ahagarariye umuryango, yatangaje ko batanyuzwe n’iyi cyamunara ndetse ko yakozwe ku ngufu no mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi cyamunara yatangajwe nyuma yaho muri Gashyantare urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwari rwatesheje agaciro ikirego cy’uru ruganda rwasabaga kurenganurwa, ndetse no ku wa 8 Werurwe urukiko rukuru rw’ubucuruzi rutesha agaciro na none ubujurire bw’uru ruganda.
Ikigo cy’imisoro kivuga ko ‘Premier Tobacco Company’ yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda
Anne Rwigara avuga ko cyamunara yo kugurisha imwe mu mitungo yabo idakurikije amategeko

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *