Kigali: Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe na leta ku mpamvu itera igwingira mu bana

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage na leta ntibavuga rumwe ku mpamvu itera igwingira ry’abana, aho abaturage bavuga ko biterwa n’ubukene mu gihe leta ivuga ko ukutamenya gutegura ibyo kurya bafite.

Umuforomokazi wo ku kigo nderabuzima i Kigali avuga ko mu cyumweru bashobora kwakira abana 40 bagwingiye.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo kihariye cyo kwita ku mikurire y’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu y’amavuko, ishishikariza ababyeyi bafite abana bafite ibi bibazo kubajyana ku bigo nderabuzima bagahabwa imfashandyo.

Umunyamakuru wa BBC i Kigali, ari nayo dukesha iyi nkuru, yasuye ikigo nderabuzima cya Rubungo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho umuforomokazi Mukangarambe Speciose uha ababyeyi baje hano ubujyanama ku by’imirire, avuga ko buri cyumweru ashobora kwakira abana bagera kuri 40 bajahajwe n’ingaruka z’imirire mibi.

Ati: “Dupima ibiro, uburebure n’ikizigira cy’akaboko [k’umwana]. Ibi tukabihuza n’ikigero cye. Iyo afite nk’ibilo bine afite amezi umunani, uyu aba yaragwingiye. Tumuha inyongerandyo”.

Ubushakashatsi buheruka ku baturage n’imibereho yabo bwo mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 38 ku ijana (38%).

Mu Ntara y’Iburengerazuba honyine, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 45 ku ijana (45%) by’abana baho bagwingiye.

Ababyeyi bati ‘ni ubukene’, abategetsi bati ‘ni ubujiji’

Mu bice bitandukanye, kuri iki kibazo abategetsi mu Rwanda bagiye bumvikana bavuga ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo atari ibura ry’ibiribwa ahubwo ari ukutamenya gutegurira abana ibihari.

Madamu Anita Asiimwe ukuriye gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire, avuga ko nk’imboga zirwanya cyane imirire mibi zidasaba ubutaka bunini bwo guhinga.

Ati: “[Umubyeyi] Afite itungo rigufi nk’inkoko zamuha amagi, inkwavu nazo ntizikenera ahantu hanini. Ashoboye kugura ibirayi kandi afite n’amagi mu rugo yamwunganira”.

Ku ruhande rwabo, ababyeyi bo bavuga ko ikibazo ari ubukene kuko uretse ayo magi, inyama n’imboga, no kubona iby’ibanze bigoranye.

Umwe muri bo wavuganye na BBC yagize ati: “Iyo natetse ibirayi umwana na we ni byo arya kuko sinakorera amafaranga 700 ku munsi ngo mbone agakono k’umwana ku ruhande”.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, aherutse kubwira inteko ishingamategeko ko mu bitera iki kibazo harimo no kutaringaniza urubyaro bakabyara abana badashoboye kurera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *