Batatu bo mu muryango wa Rwigara Assinapol batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, kubera ibimenyetso polisi ivuga ko byahungabanya umutekano w’igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi aba bombi batatu bo mu muryango wa Rwigara aribo, Diane Rwigara, murumuna we, Anne Diane na nyina ubabyara, Adeline Rwigara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, aremeza aya makuru, akavuga ko ku byaha bari basanzwe bakurikiranweho hiyongereyeho icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Theos Badege avuga ko ubusanzwe bakurikiranwaga badafunze, ariko banga gukorana neza n’ubugenzacyaha by’umwihariko ngo bakaba bari batangiye no kubangamira iperereza.
Yakomeje avuga ko kubera ibyo byose, ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.
Polisi itangaza ko bari bakurikiranweho ibyaha bibiri, icya mbere cyo gukoresha impapuro mpimbano gishinjwa Diane Rwigara, icya kabiri kikaba ari icyo kunyereza imisoro kireba umuryango, hiyongereyeho icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


