Kigali: Bazeye na Abega basabye kuba bafunguwe ngo bagenzi babo muri FDLR babone ko batishwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, ubwo abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, uwunganira umwe mu by’amategeko yasabye ko yaba afunguwe by’agateganyo, ko byatuma n’abandi bari muri FDLR babona ko mugenzi wabo atishwe nk’uko bajya babyigishwa.

Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Bazeye  na Nsekanabo Jean Pierre uzwi ku izina rya Abega, bombi ubushinjacyaha bubashinja kuba mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ibi byaha bashinjwa ngo babikoze nyuma y’umwaka wa 1994, ubwo ingabo zari iz’u Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Juvenal Habyarimana zahungiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo ubushinjacyaha bwagendaga busomera buri umwe ibyaha ashinjwa, bwahereye kuri Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Bazeye, wari umuvugizi wa FDLR, bumushinja kuba mu mitwe y’iterabwoba yagabye ibitero mu Rwanda no muri Congo, ibyo bitero ngo bikaba byaraguyemo abantu abandi babikomerekeramo.

Mu bihe bitandukanye, Bazeye ngo yagiye avugana n’itangazamakuru yigamba ibikorwa bya FDLR. Anashinjwa kandi kuba mu itsinda ry’abantu bagiye i Kampala muri Uganda mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, guhura n’abagize RNC, ihuriro riyobowe na Kayumba Nyamwasa rirwanya Leta y’u Rwanda. ubushinjacyaha buvuga ko babifashijwemo na bamwe muri Leta ya Uganda.

Ibi byaha nibyo binashinjwa Lt. Nsekanabo Jean Pierre uzwi ku izina rya Abega, hakiyongeraho ko yari umusirikare mukuru ndetse wari unashinzwe ubutasi muri FDLR, yabazwa ibi bikorwa byose uyu mutwe wagiye ugaragaramo ndetse ko yajyanye na mugenzi we muri Uganda guhura n’abo muri RNC.

Biregura, Bazeye yavuze ko ibyo yakoraga byose yabaga yabitegetswe n’ubuyobozi bwari bumukuriye, anasobanura ko yinjiye muri FDLR atazi ko uri kuri lisiti y’imitwe y’iterabwoba ndetse ko iyo aza kubimenya atari kuwujyamo.

Abega we yireguye ahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe, nta gitero na kimwe yigeze ajyamo cyagabwe mu Rwanda, na we avuga ko kuba FDLR iri mu mitwe y’iterabwoba yabimenyeye imbere y’umugenzacyaha.

Basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabiye aba bagabo bombi igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ndetse ko ari ukwirinda ko batoroka ubutabera, ariko abaregwa bo bagasaba ko bafungurwa by’agateganyo ko babona nta rindi perereza rigikenewe, ko mu mezi bamaze mu Rwanda bagiye batanga amakuru mu nzego zose zari ziyakeneye arimo n’ayo batabajijwe.

Bavuga ko batatoroka ngo basubire muri FDLR kandi barayimeneye amabanga. Nk’uko VOA yakurikiranye iby’iri burana ibitangaza, Me Munyendatwa Milton wunganira Bazeye, yavuze ko umukiriya we amaze amezi abiri ari mu maboko y’ubugenzacyaha ndetse ko bwabonye igihe gihagije cy’iperereza.

Me Mukeshinema Beatha wunganira Abega avuga ko umukiriya we yaba arekuwe by’agateganyo, ko kurekura umukiriya we byatuma n’abandi bari muri FDLR babona ko mugenzi wabo atishwe nk’uko bajya babyigishwa.

Umucamanza yavuze ko azafata umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 10 Mata 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *