Kigali: Bishop Nyirinkindi Ephrem n'umukwe we batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Emmanuel Hitayezu, ko uwari Umuvugizi w’Itorero (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda), Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, Bishop Nyirinkindi (umukwe we) bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano .
Supt Emmanuel Hitayezu akaba yakomeje avuga ko dosiye irebana n’icyaha bashinjwa yashyikirijwe ubushinjacyaha ndetse ko mu minsi mike bazatangira kuburanishwa, nk’uko bitangazwa n’Umuseke.
Uretse ibyo kandi ngo bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero, Ibibanza 6 byaryo, miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, …by’umwihariko ngo akaba akiyita umuvugizi w’itorero kandi haratowe abandi.
Mu gihe ngo agitsimbaraye avuga ko akiri umuvugizi w’Itorero, ngo amatora yabaye taliki 23 Ukuboza 2014 yemeje ko Bishop Twagirimana Charles ari we muvugizi w’itorero.
Mu gihe ibibazo byabo bitarakemuka, hasabwe ko konti zose ziri torero zaba zifunzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *