Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kayumba, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko abashinzwe irondo babahohotera bakabakubita by’umwihariko bakanasubira inyuma bakanabiba.
Kuri mikoro ya Bwiza TV, bamwe mu baturage bavuga ko bakubiswe imigeri n’inkoni ku buryo hari n’abafite ibikomere, ibi bikaba ngo byarabagizeho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ni ibintu bavuga ko bibangamiye umutekano wabo, bagasaba inzego zo hejuru gukurikirana iki kibazo. Mu kiganiro Bwiza TV yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo atangaza ko bagiye gukurikirana aya makuru.
Bwiza tv yaganiriye n’aba baturage, Reba Video


