Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Mata 2017, imirambo y’abana bo mu muhanda 2 yasanzwe ku muhanda bapfuye batwitswe ndetse na mugenzi wa bo wa 3 wakomeretse ubu akaba ari kwa muganga, abatangabuhamya batandukanye barimo n’umwe mu bana barokotse baganiriye na bwiza.com batunze agatoki inzego z’umutekano wa nijoro bazwi nk’inkeragutabara.
Umwe muri abo bana waganiriye bwiza ubwo yari igeze ahabereye ubu bugizi bwa nabi igasanga agifite n’agacupa ke ka kore, yagize ati”hari nka saa sita z’ijoro ubwo nabonaga abanyerondo nkabibwira bagenzi banjye bakanga kubyemera. Umwe muri abo banyerondo yaje adusanga aho twari turi hariya ku muhanda afata uw’umukobwa ujya kuba mukuru twari kumwe aramutwara, twaketse ko yaba agiye kumugirira nabi hanyuma turabakurikira tujya kumurwanaho, ni bwo bahise batwirukankana bamwe bagahungira muri iriya ruhurura.”

Uyu mwana wavuze ko yitwa Byiringiro ufite imyaka 18, yavuze ko abana bahungiye muri iyo rigori bose hamwe bari 6 ari ko we akaba yari yirutse yagiye ariko akaba yari arimo kubacungira hafi, naho ab’abakobwa bo bakaba bari babaretse bagiye kwihisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyerondo bari bayobowe n’umukuru wa bo ngo utari wambaye imyenda y’akazi, ngo yafashe igiti akajya ajombera ba bana muri rigori aho bari bihishe yabona banze gusohokamo agatuma umwe muri bagenzi we aho bakorera ngo agende azane essence irimo abatwike.

Uyu mwana yagize ati”bazanye risansi bayimena ku bari bihishe muri ruhurura banyujije mu myenge barangije barasa ikibiriti imyambi 3 yose yanga, uwa kane niwo waste bahita bakongeza.”
Undi mugabo utashatse ko tumutangariza amazina, wavuze ko akorera akazi k’izamu ahakorera SONARWA muri ako gace haruguru gato y’ahabereye ubu bwicanyi yagize ati” nari ndi ku kazi hariya haruguru, ubwo hari mu gicuku, numva abantu barasakuza nza kureba, mpageze nsanga ni inkeragutabara na ba bana baba hano ku muhanda. Sinatinze rero nahise njya kureba akazi kanjye.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo yageraga ku kazi ke, hashize akanya akumva abana baratatse yagaruka agasanga umuriro uri kwaka muri rigori bari bahungiyemo inkeragutabara ariko ko n’inzego z’umutekano zindi zahise zihagera ba banyerondo bagahita biruka.
Yongeyeho ati”nubu uwabanyereka nabamenya nubwo hari nijoro gusa umukuru wabo nta myenda y’akazi yari yambaye ariko bwamaze gucya ahita ajya kuyambara.” Yanavuze ko ibi byasaga n’agakino muri iryo joro kuko byatangiye mu ma saa sita z’ijoro hanyuma aba bana bakicwa ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo ariko muri ayo masaha yose bakaba barimo bazenguruka inyumako ya CHIC bacenganwa ku buryo hari n’ababanje gufungiranwa mu kazu gahuriramo amasinga y’amashanyarazi nyuma bakaza kurekurwa.

Abatangabuhamya batandukanye bahageze bikiba bavuze ko abana 2 bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bavuze ko hapfuye abana 2 undi akaba ari mu bitaro na we yakomeretse bikabije cyane kubera umuriro.
Umukecuru umwe mu bakora amasuku mu muhanda, ukorera kuri uwo muhanda yatangarije bwiza.com ko uwo mwana yahiye n’imyanya ye y’ibanga aho yagize ati”n’ibyo hasi y’umukondo byahiye birafatana ariko yambabaje.”
Uyu mukecuru wari ubabaye mu maso, yavuze ko aba bana bari bahasanzwe ku buryo bari bamaze no kumenyerana ku buryo harimo n’abo yari amaze kumenya amazina. Yavuze ko ari na we waberetse aho bashinga amashyiga yo gutekaho ibyo baguze mu mafaranga basabirije kuko ari ko kazi kari kabatunze.
Yunzemo ati”najyaga nsiga n’ibikoreho byanjye hano bakabindindira nta washoboraga kubikoraho, basabaga umuhisi n’umugenzi, amafaranga babonye bakayahahisha bose bagasangira.”
Uyu mwana waganiriye na bwiza.com yavuze ko atazi neza umubare wabo bose kuko bari benshi ariko ko abakobwa babanaga muri za ruhurura za hafi aho bari 4 gusa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yemeje ko ibi byabayeho ariko avuga ko hakiri gukorwa iperereza ku baba babyihishe inyuma.
Yavuze ko abana bapfuye bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 18 y’amavuko. Gusa nubwo nta cyo polisi yatangaje ku baba bakekwa ubu bugizi bwa nabi, abenshi mu batanze ubuhamya bemezaga ko byakozwe n’irondo.
Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Gatanu, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yanenze mu ruhame gahunda ya leta yo kwagura ikigo cya Iwawa gisanzwe gifasha inzererezi n’abandi bakoresha ibiyobyabwenge, aho iyi gahunda yari igamije kujya ijyana n’ababyeyi bafite abana bananiranye bose bakajya kugororwa.
Depite Nyirarukundo Ignacienne yagize ati “Kwagura ikigo cya Iwawa ntabwo aribyo, ibi bigo bijya kujyaho byari biteganyijwe ko bitazamara igihe, bijya kujyaho byari ukureba impamvu umuntu yabaye inzererezi, niba yari yarataye ishuri akaba yarisubiramo, niba anywa ibimubangamiye akaba yashyikirizwa abaganga, ariko uku kwagura birasa nk’ibigaragaza ko ibi bibazo bizahoraho.”
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenambigambi w’u Rwanda, Amb, Gatete Claver yagezaga ku mitwe yombi abadepite n’abasenateri, imbanziriza mushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018.
Amb. Gatete yavuze ko nubwo ibi bigo byari byashyizweho mu igerageza ko bitazahagarara kwakira abantu kuko abanyamakosa bakomeza kugenda bagaragara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


