I Kigali mu mpere z’icyumweru habaye ikibazo gikomeye hagati ya Davido na hoteli yari acumbitsemo, ubwo uyu muhanzi yashatse gusohoka muri hoteli atishyuriye ibyo we nâitsinda rye bari bakoresheje nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru UkweliTimes.
Amakuru yatanzwe nâumuntu wari hafi aho wahisemo kudatangazwa amazina ku mpamvu zâumutekano yemeza ko ku wa 6 Ukuboza 2025 Davido nâitsinda ryamuherekeje bafashwe bashaka gutaha nta kiguzi batanze ku byo kurya no kunywa bakoresherejwe muri hoteli.
Nkâuko UkweliTimes ibivuga, hari amasezerano hagati ya hoteli Kigali Pinacle Hotel na Davido ko hoteli izamucumbikira ku buntu, ariko akishyura ibyo we nâabamuherekeje bazakoresha byose mu biribwa nâibinyobwa.
Hoteli yari yanateguye igikorwa cya âMeet and Greetâ cyari kuzahuza Davido nâabafana 100, buri umwe yishyuye 250,000 Frw. Gusa iki gikorwa nticyabaye kuko indege ya Davido yatinze, akagera i Kigali ku munsi wâigitaramo (ku wa 5 Ukuboza 2025) aho kuba ku wa 4 nkâuko byari biteganyijwe.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Ukuboza, hoteli yasabye Davido kugira icyo avuga kuri kiriya gikorwa kitabaye: yaba guhura nâabafana nkâuko byari byumvikanwe cyangwa kwishyura ibijyanye no gucumbikirwa ku buntu we nâitsinda rye bari bahawe. Aho kubikora, UkweliTimes ivuga ko Davido yatangiye gutegura ibikapu bye kugira ngo asohoke, havuka amagambo akomeye, umujinya nâimyitwarire yateje akavuyo.
Ubuyobozi bwa Hoteli ngo bwahise butegeka ko imiryango yâinyubako ifungwa kugira ngo Davido nâitsinda rye badasohoka batishyuye. Ari bwo itsinda rye ryumvise ko ibintu bikomeye, bemera kwishyura amafaranga asaga 11,500,000 Frw, arimo ibiciro byâamacumbi ndetse nâayo gusubiza abafana bari baguze amatike ya âMeet and Greetâ.
Byarangiye ikibazo gikemutse ubwo ayo mafaranga yari amaze kwishyurwa, Davido nâitsinda rye bemererwa gusohoka. Ubuyobozi bwa hoteli ntacyo bwashatse gutangaza ku mugaragaro ku byabaye.


