Polisi y’igihugu yatagaje imihanda abari mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018) bari bucemo bazenguruka umujyi wa Kigali.
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018, ubwo abakinnyi baraba bakina agace ka munani k’iri rushanwa ari nawo munsi wa nyuma, baratangirira kuri sitade Amahoro i Remera basoreze irushanwa kuri sitade i Nyamirambo.
Polisi y’igihugu ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko irushanwa rirakinirwa muri iyi mihanda ikurikira, iti “ Ku munsi wa 8, isiganwa Tour_du_Rwanda rizahagurukira kuri Sitade Amahoro rizenguruke inshuro 4 umuhanda: Sitade amahoro-controle technique-Kimironko-Kabuga ka nyarutarama-MTN center-RDB-Airtel Building-Sitade amahoro.
Ku nshuro ya 5 abasiganwa bazakomereza mu muhanda: Controle Technique-Kimironko-Kibagabaga-kabuga Ka Nyarutarama-UTEXIRWA-Kinamba-poids Lourd-Kwa Rasta-kanogo-Cercle-sportif-Rwampara-kuri 40- Mumena-Tapis rouge -Nyakabanda-Kwa Mutwe-Sky Hotel-ville R/about-Nyabugogo-Kimisagara-kwa Mutwe -kuri 40-Sitade Nyamirambo”.
Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, ikaba igira iti “Tuributsa abatuye Kigali ko kubera isiganwa ry’amagare guhera sa tatu imihanda iri mu cyerekezo cya Stade Amahoro- Kimironko-Nyarutama iribube ikoreshwa n’abasiganwa. Guhera sa sita, agace ko mu mujyi- Nyabugogo- Nyamirambo naho haza Kuba hakinirwa. Twogeze dusigasira umutekano”.
Kugeza ubu, umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda, niwe uyoboye urutonde rusange imbere ya Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa arusha amasegonda 21 na Mulu Hailemichael wo muri Ethiopia asiga umunota umwe n’amasegonda 33.
Ubwo basozaga agace ka karindwi (Musanze-Kigali) ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018, Mugisha Samuel yasabye Abanyarwanda kwitabira ari benshi kuri uyu munsi, bafana ‘Team Rwanda’, kugira ngo afatanije na bagenzi be babe babasha kwegukana iri rushanwa.
Yagize ati “Ntabwo birarangira ndetse nta kwirara ko twatwaye Tour du Rwanda. Ejo Abanyarwanda bazaze kudushyigikira ari benshi”.
Ku cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018, nibwo Tour du Rwanda yatangiye, abakinnyi bakaba bamaze iminsi 8 bazenguruka igihugu cyose, uyu munsi bakaba barasoza hanagaragara abegukanye iri rushanwa.
Abakinnyi 10 ba mbere ku utonde rusange nyuma y’uduce turindwi
1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 22h20’27’’
2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 22h20’48’’
3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 22h21’37’’
4. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 22h21’53’’
5. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 22h22’00’’
6. NDAYISENGA Valens POC Cote de Lumière 22h22’43’’
7. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 22h23’17’’
8. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 22h23’53’’
9. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 22h24’12’’
10. GOUDIN Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 22h25’31’’



