Kigali: Gare ya Kacyiru iranengwa kutagira ubwiherero

Sangiza iyi nkuru

Abagenzi bakorera n’abategera imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Kacyiru mu mujyi wa Kigali, barayinega kutagira ubwiherero ndetse ko iyo bakubwe Babura aho kwikinga.
Abahakorera bavuga ko iyo bakubwe birukankira mu bwiherero bw’abaturage rimwe na rimwe bakabwimwa, cyangwa se bagasanga ibipangu bikinze bakabura uko bakemura ikibazo.
Umwe mu bagenzi witwa Uwimana Eugenie, aganira ya KT Radio yagize ati:” iyi gare tuyitegeramo ariko birabangamye kuko hari igihe uhagera ukumva urakubwe, ugashaka nk’ahantu wakwiherera ukahabura ndetse bikaba ngombwa ko uhita ufata moto udategereje Taxi kugirango wihute ugere aho wakwiherera ”.
Yakomeje agira ati: “ hari n’igihe ujya hariya ku bahakorera ukabubatira rimwe na rimwe bakabukwima ”.
Niyoyita Jérémie, ukuriye iyi gare avuga ko iki kibazo bakigejeje ku rwego rw’akarere n’umjyi wa Kigali, ati: “Twebwe nk’abafatanyabikorwa b’umujyi wa Kigali n’akarere, twagerageje kumvikanisha ko hakenewe ubwiherero muri iyi parking ya Kacyiru, ngirango birimo birakorwa n’ubwo ari cyo gisubizo baduha kenshi ko bigiye gukemuka ariko kugeza ubu urabona ko kitari cyakemuka”.
Felix Kayihura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru nawe yunzemo avuga ko umujyi wa Kigali ukwiye gukemura iki kibazo mu gihe abaturage bayituriye nabo bavuga ko barambiwe abagenzi birirwa babakomangira ku bipangu batira ubwiherero.
Ati: “Ni ibintu mu by’ukuri bidasobanutse neza, birabangamye”, gusa akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukomeza gukora ubuvugizi kugirango iki kibazo gikemurwe vuba.
Iyi gare ya Kacyiru ihuriramo abantu benshi barenga igihumbi ku munsi , abacuruza ibijyanye n’itumanaho, abagenzi, abayobora abagenzi abahakora amasuku,…ariko bose bemeza ko kuba itagira ubwiherero bibangamye cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *