Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu. Uyu John Ruzima yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke.
Mu kiganiro na Makuruki, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yagize ati “Nibyo arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa se indonke kugirango akore ikinyuranyije n’amategeko.”
Ubu Ruzima afungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Uko abaturage ba Muhima bakiriye ifatwa rya Ruzima
Iyi nkuru y’ifungwa rya Ruzima John, Gitifu wa Muhima igisakara, Bwiza.com yegereye bamwe mu baturage b’uyu murenge bavuga n’akari i Murore.
Umwe wo mu kagari ka Nyabugogo ati “icyo nzi cyo yakundaga amafaranga, nta kwezi gushira adasabye inkunga”. Uyu muturage yakomoje ku mafaranga ari kwakwa abatuye uyu murenge ngo yo kugura imodoka y’irondo. Ati “Nubu baradusaba amafaranga yo kugura imodoka y’irondo kandi hari indi batweretse na moto zirindwi zikora irondo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tariki ya 25 Ugushyingo 2016, nibwo itsinda rishinzwe igenzura ry’umutekano ryasuye uyu murenge. “Ryari riyobowe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ryeretswe imodoka y’igitare(umweru), na moto zirindwi, byose biriho icyapa ngo IRONDO MUHIMA, none bidateye kabiri bari kudusaba andi?” Bivuga ko buri kagari gafite moto abanyerondo bifashisha mu kazi.
Abafite utubari muri uyu murenge nabo ngo binubiraga amasaha yashyizeho yo gufunga no gufungura, no kubananiza. Uwitwa Bahati(izina rihimbano) ati “ ubu gufungura akabari ni saa saba z’amanywa, kandi nkafunga saa yine z’ijoro. Urenze kuri ibyo aguca-Ruzima- ibihumbi 50 cyangwa 100”.
Uyu muturage ufite akabari mu kagari k’Amahoro, atanga ingero z’utubari twaciwe ayo mafaranga, ngo harimo akitwa mu Bishuhe na Cool Garden mu Kiyovu(Rugenge), n’ahitwa kwa Innocent ku Muhima.
Mu mananiza avugwa ku bacuruzi b’utubari, ngo harimo no gutunga umusekirite w’umukobwa n’uw’umuhungu, bashinzwe gusaka. Ati “umusekirite ko ahembwa ibihumbi 100, ubwo wafungura saa saba uri bufunge saa yine z’ijoro, ukazabona ibihumbi 200 uhemba abasekirite, n’ay’abandi bakozi, ukavanamo umusoro n’ubukode maze ukunguka?”
Ibindi abaturage bavuga ni ibijyanye na ruswa mu myubakire, nubwo uwatanze amakuru atayaciwe, avuga ko azi abo bayaciye benshi. Undi we ati “n’iriya minsi mikuru duhoramo ntawe uzi ibyayo. Ntawe umenya abatwerereye, ntawe uzi ayo batanga n’uko akoreshwa. Tubona bazana amahema n’abacuranzi ubundi tugahimbarwa”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Phillipe/Bwiza.com


