Kigali: Hari abanyeshuri bakiga bahagaze

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuro mu Mujyi wa Kigali barakiga bahagaze kubera ubucucike mu byumba by’amashuri bigiramo.

Mu kigo cy’amashuri abanza cya Ngara, giherereye mu murenge wa bumbogo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho nibura ishuri rimwe ririmo abana hati ya 80 na 100 mu gihe nibura ishuri ryakabaye ririmo 45.

Iyi niyo mpamvu yatumye hari undi mubare w’abanyeshuri biga bahagaze n’ubwo bizwi ko bibangamira imyigire yabo.

Abanyeshuri baganiriye na RadioTv10 bagaragaje ko ibi bituma badatanga umusaruro baba bitezweho, aho benshi bahamije ko urusaku rutuma batumva neza ijwi rya mwarimu.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati:”…Urusaku ruba ari rwinshi cyane, umwe akavugira aha undi hariya maze mwarimu yavuga ukumva ntakijyamo pe.”

Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri, bwana Hagenimana Joel yabwiye avuga ko nabo icyo kibazo kibahangayikishije akaba ariyo mpamvu batangiye kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Ngira ngo mwabibonye ko natwe iki kibazo kiduhangayikishije ariko ku bufatanye n’ababyeyi ubu turi kubaka icyumba kimwe kugira ngo turebe ko hari icyo cyadufasha mu guca ubucucike muri iki kigo.”

Minisiteri y’Uburezi iravugako hari gahunda rusange bafite yo guca ubucucike mu gihugu aho bafite gahunda yo kubaka ibyumba byamashuri bisaga 1150 muri uyumwaka wa 2019 ndetse n’ibyumba 2070 mu gihe cy’imyaka itatu mu turere twose tw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *