55336729058_1f30f0a18d_k

Kigali: Hatangiye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki za EAC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Kamena 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi, yafunguye ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

55336575571 58e72bdb13 k

Muri ibi biganiro, impuguke ziturutse muri EAC zizakusanya ibitekerezo by’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ku ngingo z’ingenzi bifuza ko uyu mushinga wazibandaho mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa.

HK6e0ajXYAAGuXc

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Hon. Amb. Stephen P. Mbundi, yavuze ko ibi biganiro nyunguranabitekerezo bihuza abafatanyabikorwa benshi barimo inzego za Leta, Inteko Ishinga Amategeko, Ubucamanza, amashuri makuru, sosiyete sivile, abikorera, urubyiruko, abagore, ababana n’ubumuga, imiryango ishingiye ku myizerere, amashyaka ya politiki n’itangazamakuru.

Yavuze ko ibi bigamije kurushaho kunoza uruhare rw’abaturage mu gushyiraho inzego za politiki z’Umuryango no kumenya neza ko ibitekerezo by’u Rwanda bizagaragara muri uyu mushinga w’itegeko nshinga.

HK6e0aaXoAEFfBO

55336728778 b1eda073b2 k

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *