Kigali : Ikipe y’ U Rwanda Amavubi yanganyije na Guinea, amahirwe akomeje kuyoyoka

Sangiza iyi nkuru

Umukino wahuje ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda na Guinnee kuri Stade Nkuru y’ I Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018, warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe y’ igihugu ya Guineya yarushije cyane Amavubi mu gice cya mbere inayitsinda igitego cyinjijwemo na rutahizamu wayo Kabano. Nubwo bimeze bityo, ikipe y’ u Rwanda yaje kwisubiraho ivuye mu rwambariro ikosora umukino ndetse rutahizamu w’ Amavubi, Medy Kagere atsinda igitego cyiza cyane.

Umukino ukirangira ,Umutoza w’ ikipe ya Guinee, Paul Put yatangaje ko ikipe atoza yari yagize amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko ntiyashobora kuyabyaza umusaruro mwinshi.

Ati “ Ntibyoroshye gukinira hanze nubwo iwacu twitwaye neza ntawakwirengagiza ko ikipe y’ u Rwanda nayo yihagazeho kuko iri iwabo”.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu gihe ikipe y’ igihugu cy’ U Rwanda y’ abakinnyi bafite munsi y’ imyaka y’ amavuko 23 idafite amahirwe yo kuzagera ku mikino ya nyuma y’ igikombe cya Afurika 2019, Guinee ishobora gukomeza mu gihe Ivory Coast yaramuka itsinze Afurika y’ Epfo.

Umutoza w’ Amavubi, Vincent Mashami yatangaje ko ikipe ye ifite abakinnyi beza ariko bakeneye ubunararibonye kugira ngo bazarusheho kwiteza imbere.

Abajijwe impamvu ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda igifitemo ikibazo cyo guhuzagurika, mu kiganiro na TV Rwanda, Mashami yasabye ko Amavubi yahabwa amahirwe yo gukina imikino myinshi ya gishuti.

Ati “ Ndibaza ko Atari ukuvuga ngo sindamenyerana n’ abakinnyi banjye ,ariko na none bakeneye kugera ku rundi rwego bityo mu gihe runaka biciye mu myitozo myinshi bikazacamo”

Nubwo amahirwe y’ Amavubi amaze kuyoyoka iyi kipe irateganya kuzakina na Centafrica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *