Kigali: Imiryango isaga 400 imaze amezi 5 yimuwe mu manegeka iri mu gihirahiro

Sangiza iyi nkuru

Imiryango isaga 400 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yimuwe mu manegeka imyinshi muri yo imaze amezi atanu igicumbikiwe mu bigo by’amashuri indi ikodesherezwa aho icumbitse, ikaba ikomeje kubaho mu gihirahiro.

Aba ni abimuwe muri Mata 2020 aho bari batuye mu duce twibasiwe n’ibiza, kuri ubu basaba ko bakwitabwaho bakabona aho kuba mu buryo burambye.

Mu miryango yari yimuwe mu manegeka, muri Mata uyu mwaka, Akarere ka Nyarugenge karacyacumbikiye imiryango 147 mu mashuri, na ho indi 120 ikodesherezwa aho kuba. Akarere ka Gasabo ko gacumbikiye mu mashuri imiryango 164, kagakodeshereza imiryango 19.

Bamwe mu batishoboye bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali bamaze kubakirwa amacumbi, mu midugudu inyuranye bavuga ko yatumye babaho batekanye banabasha kwikura mu bukene.

Babishingira ku kuba aho bahoze batuye hari mu manegeka ku buryo bikangaga ko inzu zabagwa hejuru, cyangwa bagatwarwa n’imyuzure. Aba ni abo mu mudugudu wa Karama muri Nyarugenge n’uw’Ayabaraya muri Kicukiro.

Hari kandi abimuwe mu manegeka kubera ibiza byo muri Mata, uyu mwaka, bo bataratuzwa bacumbikiwe mu mashuri, nk’abari mu Murenge wa Jali w’Akarere ka Gasabo, bagaragaza ko kubimura byarokoye ubuzima bwabo, ariko basaba ko hagira n’igikorwa bagatuzwa:

Musabimana Marie Josée wo mu Karere ka Gasabo, wavuganye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yagize ati: “Aho twabaga ubu ni imbuga nta kintu gihari, natwe iyo tuhaguma twari gupfa. Ubu nta hantu tubona ibiraka aho tugiye kwaka ibiraka baraduhakanira bavuga ngo izuba ryaravuye. Twifuza ko batwubakira tukava hano cyangwa se abafite ibibanza bakabafasha kwiyubakira. ’’

Mukangango Jacqueline wo mu Karere ka Nyarugenge, we yibaza uko bizagenda igihe amashuri yaba afunguye imiryango batarubakirwa.

Ati “Igihe nikigera bakaza kwiga, nibaza se bakadusangamo bizagenda bite?Ni ikibazo natwe twibaza, turifuza ko batwereka aho tujya tukava muri aya mashuri, abana na bo bakazabona aho bigira.’’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abo baturage batibagiranye, ko ahubwo harimo gushakishwa ubushobozi bwihuse bwo kubabonera amacumbi n’ubwo atari bose bazubakirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *