Kigali: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo inzu y’ubucuruzi iherereye ku muhanda uri munsi ya gare nshya yo mu mujyi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
s1
Mu gihe hataramenyekana icyaba cyayiteye, muri iyi nzu ibicuruzwa byari birimo byahiye birakongoka dore ko hakorerwagamo ubucuruzi bw’amapine n’ibindi byuma by’imodoka bishya.
s3
Polisi y’igihugu yagerageje kuzimya ikoresheje za modoka zayo za kizimyamwoto 6 zigenda zigaruka ariko zizana amazi ariko amapine n’ibindi byarimo bigakomeza kugurumana.

s2
Iyi nyubako iri ku muhanda ukatiraho ugana ku kigo cy’amashuli cya APACOPE

d
Inyubako yahiye irakongoka

Jean Claude Rukebesha, umwe mu bacururizaga muri iyi nyubako arakeka ko iyi nkongi yaturutse mu nsinga z’amashanyarazi, ko nta muntu uyiraramo ngo abe yakekwa, akomeza avuga ko yari afitemo ububiko (stock) y’ibicuruzwa birimo amapine, bateri,… byari bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa akaba yabashije kurokoramo kimwe cya kabiri cyabyo, ibindi byakongotse. Rukebesha avuga kandi ko ibicuruzwa bye bitari bifite ubwishingizi.
Yakomeje avuga ko iyi nyubako ari iya Bukundukize Leonidas, nawe wari uyifitemo stock y’amapine yakoreshejwe (stock des pneus d’occasion) n’ibindi bicuruzwa. Kimwe n’abandi bayikoreragamo baratunga atatoki insinga z’amashanyarazi ko ari zo zabakozeho zitujuje ubuziranenge dore ko iyi nyubako ari iy’ahagana mu mwaka w’1980.
Ahagana saa tanu n’igice (11:30), nibwo Polisi ifatanyije n’abaturage babashije guhosha iyi nkongi y’umuriro yari yatangiye hafi saa kumi n’ebyiri (06:00).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
Amafoto : Kalisa Philippe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *