Intumwa z’ishyaka Communist riri ku butegetsi mu Bushinwa zasize ubutumwa buremereye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Izi ntumwa ziyobowe na Liu Jianchao, Minisitiri ushinzwe ishami ry’iterambere mpuzamahanga muri iri shyaka, zasuye uru rwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023.
Nk’uko bisanzwe bigenda, Jianchao mu izina rya bagenzi be bose ayoboye, yageneye ubutumwa abasura uru rwibutso, nyuma yo gusobanukirwa amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 n’ingaruka yagize.
Jianchao, akoresheje ururimi rw’Icyongereza, yagize ati: “Ntimukibagirwe amateka. Muhambe imihoro n’urwango. Mukomeze mwunge ubumwe ku bw’ahazaza hatekanye kandi hateye imbere. Imitima yacu iri kumwe n’abantu bagiye.”
Nyuma yo gusura uru rwibutso, izi ntumwa zakomeje gahunda zifite mu Rwanda ziganira n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.



