Kigali: Polisi irahiga bukware 3 bakekwaho kwica abana bo mu muhanda babatwitse

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko iri gushakisha abantu 3 bakoraga akazi ko kurara izamu mu mujyi wa kigali, bakekwaho gutwika abana 3 bo mu muhanda babatwikishije esense mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2017 babiri muri bo bagahira bitaba Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
mu itangazo yashyize ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yagize iti”Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge,muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu aribo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ati: ”Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *