Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bwatangaje ko ubwiyongere bw’ibikorwaremezo birimo inyubako ndende n’iziciriritse bikomeje kubakwa hirya no hino biri mu bitera igabanuka ry’amazi bityo akaba atabasha kugera kuri buri mufatabuguzi uko bikwiriye.
James SANO umuyobozi wa WASAC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, itariki 25 Mutarama, yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite amazi bari ku gipimo cya 85% naho abatuye mu cyaro bayafite kuri buri ntera ya metero 500 biri ku gipimo cya 84%, mu gihe abari mu mujyi bafite amazi bari hagati y’intera ya metero 200, ku gipimo cya 90%. Ariko ibi bikazahinduka bitewe n’imishinga myinshi iri gukorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
WASAC yagaragaje imwe mu mishanga minini n’imito y’amazi iri gukorwa mu gihugu hose kugirango hakemurwe ikibazo cy’amazi burundu,ku buryo 2020 izagera bageze ku ntego yo guha amazi meza Abanyarwanda ku gipimo cya 100%.
Uruganda rwa Nzove ya 2 ruri mu mujyi wa Kigali rwatashywe umwaka ushize wa 2016 n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, rwatangiye rufite ubushobozi bwo gutunganya Metero kibe (m3) 25000 z’amazi ,naho Uruganda rwa Nzove ya 1 rurimo kubakwa ruzatanga meterokibe 15,000 ruzarangira mu kwezi kwa gatatu, izi nganda zose hamwe zizabe zifite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 40,000 z’amazi.
Kongerera ubushobozi uruganda rwa Nzove ya 1 ngo bizazamura amazi rutanga agere kuri meterokibe 40,000 azongerwa akagera kuri meterokibe 65,000 muri Kamena 2017. Ubwo zose hamwe nzove ya 1 na nzove ya 2 bikazaba bifite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 105,000.

Ukwiyongera kw’Imiturire n’abatuye ahahanamye, kimwe mu bitera amazi kutagera aho akwiye kugera
Umuyobozi wa WASAC yavuze ko ibura ry’amazi rikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu ariko cyane uduce tumwe na tumwe two muri Kigali ko biri guterwa n’ubwiyongere bujyanye n’imturire aho mw’isaranganwa ry’amazi rikorwa hari naho igihe cyagenwe cyo kuyasaranganya kirangira atarabageraho. Ati: “Hari abantu batuye ahantu hahanamye cyangwa kure y’imiyoboro yacu minini ugasanga bamwe ntibabasha kugerwaho amazi uko bikwiriye.Ikindi nuko ubwiyongere bw’amazu muri Kigali nabwo busa nkaho bwatunguranye bitewe n’amazi aba yaragenwe muri utwo tuce”.
Ku ikijyanye n’ubwiyongere bw’imiturire, Umuyobozi wa WASAC kandi yakomeje avuga ko hari igihe ahantu haba hubatswe inzu ntoya wajya kureba ugasanga barayisenye bahubatse inzu ndende ifite nk’amazu 8 aho usanga ihise yongera ikoreshwa ry’amazi binatuma hari bamwe batabasha kuyabonera igihe.
Yagize ati: “Hari n’abantu baturiye imiyoboro minini ya WASAC usanga bafite ibigega binini amazi yakoherezwa ugasanga habanje kuzura ibigega byabo igihe cyo kugera ku bandi akaba agiye gusaranganwa ahandi”.
Isaranganya ry’Amazi rikorwa rite?
Nubwo bimeze gutya, bamwe mu baturage banenga uburyo amazi atangwa aho usanga hari hamwe mu duce two mu mujyi wa Kigali dushobora kumara ibyumweru bibiri bikaba byageza ukwezi batarabona amazi.
Bamwe mu baganiriye na bwiza.com babibona nko kurengana,urugero ni nk’abaturage batuye mu duce twa Nyamirambo:Kivugiza, Rwarutabura, mu mirenge ya Rwezamenyo, Nyakabanda, Kicukiro, Niboyi,Busanza n’ahandi, nyamara ugasanga hari uduce tutazi kubura amazi icyo ari cyo nko mu Gitega, Gatsata, no mu Kiyovu. Umuntu akibaza niba hari uduce tutagomba kubura amazi n’utundi tugomba kujya dusaranganywa.aho kugeza ubu mu murenge wa Nyamirambo baheruka amazi Tariki ya 20 Mutarama 2017 naho mu murenge wa Nyakabanda bakaba bayaheruka Tariki ya 23,mu gihe hari hashize nk’ibyumweru 3 bamwe batayaca iryera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibazo akibajijwe umuyobozi wa WASAC yasubije muri aya magambo: “Abavuga ngo duha amazi mu bayobozi ntabwo ari byo, nonese ko mu Gatsata babona amazi buri munsi, ni mu bayobozi? Nonese abayobozi baba Kagarama ni bangahe? Njyewe nzi ko abayobozi benshi dufite batuye mu Kagarama ariko niho hari bibazo by’amazi. Hari n’abavuga ngo hariya hari amazi kubera ko hatuwe n’umuyobozi wa WASAC, nonese uwo muyobozi atuye wenyine? Ibi ni ibintu ababivuga biterwa n’uko badafite amazi kandi bafite uburenganzira kuko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kubona amazi.”

abaturage bibaza impamvu ubu basigaye babura amazi ubu, kandi yaramaze kwiyongera ubwo batahaga uruganda rwa Nzove mu gihe mbere batayaburaga bikabije nkuko ubu bimeze.kuko ushobora gusanga hari ababura amazi mu gihe kirenga ibyumweru bibiri ndetse bikaba byagera no ku ukwezi batayaca iryera.
WASAC ivuga ko gusaranganya amazi ubwabyo bitakokorwa bafite amazi menshi, ikavuga ko hari kubakwa umuyoboro wa kilometero 5,2 uzava Nzove ugana kuri Mont Kigali ndetse n’ikigega, kizajya gitanga amazi muri Remera, Kimironko, Kanombe na Kicukiro mu rwego rwo kurangiza ibura ry’amazi rya hato na hato.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com


