Umugabo witwa Claude (amazina yahinduwe) avuga ko adashira amakenga pasiteri muri amwe mu matorero y’inzaduka kuko akeka ko yaba amusambanyiriza umugore.
Uyu mugabo utifuje gutangazwa amazina avuga ko atuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Yabwiye Bwiza.com ko akemanga umubano waba uri hagati ye n’uwo avuga ko ari pasiteri.
Ati ” Umugore wanjye yambwiye ko asengera ku Muhima ahantu mu nzu z’umwe mu baturage. Umunsi umwe pasiteri aza kumureba kuko ari diyakoni ngo bagire ibyo by’amadini yabo bavugaho. Nasanze ari umuntu w’insoresore. Umugore yamwbiye ko uwo pasiteri wabo nta mugore agira.”
Uyu avuga ko ikimutera kubakeka amababa ari uko bahorana kenshi nta n’abandi bantu bahari.
Ati ” Umugore ajya ambwira ko ngo bari mu byumba by’amasengesho ngo ku bantu bayobora itorero njye ntanazi n’amazina. Hari n’igihe bararayo.”
Umugore w’uyu mugabo ntacyo yashatse gutangaza ku byo ahinjwa n’umugabo.
Hirya no hino mu Rwanda dukunze kumva inkuru z’abapasiteri baryamana n’abakirisitu bayoboye. Rimwe na rimwe bisenya ingo ku mpande zombi.

6 Responses
Kigali: Umugabo akeka ko pasiteri amusambanyiriza umugore
Umugore suwe namubwire ave kuri urwo rusengero! Cg amushakire abamukurikirana nimba we atabyikorera!

Reka reka byarakomeye, nta mwotsi uzamuka ahatari umuriro ubwo byararangiye nubwo ibyo uzavuga byose bizitwa gufuha, inkoko yaraye mu gasozi bucya yabaye inkware rwimbi ahubwo rurasenyutse nibirimba bigendera bagusige bavuge ko amadayimoni yaguteye ugasara.

Ikibazo cyirimo gufata indi ntera mu nzaduka z’amadini abagore barimo kuyayoboka ku bwinshi njye umugore wanjye agiye kumaraho frs ngo ngayo amaturo ngaho ibya cumi.