Kigali: Umugabo w'imyaka 42 arimo gushakishwa ashinjwa gusambanya mugenzi we mu kibuno

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Semivumbi w’imyaka 42 y’amavuko, arashakishwa nyuma y’aho bimenyekaniye ko yasambanije mugenzi we amaze kumusinziriza.

Bitangazwa ko Semivumbi yasambanije Emmanuel w’imyaka 22, ubwo yari amaze kumusinziriza ashyize imiti mu nzoga yanywaga agahita asinzira, undi akamusambanya mu kibuno.

Ni ibyabareye mu Mudugudu w’Umunyinya, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro. Emmanuel ngo akaba yakangutse yisanga muri Lodge asanga undi yagiye ariko yasambanijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Emmanuel Ruhumuriza, yatangarije Umuseke ko aya makuru yayumvise ariko agiye kuyakurikirana yose akaza kugira icyo ayatangazaho.

Bitangazwa kandi ko Emmanuel yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *