Umugabo witwa Nzabandora utuye mu Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yafatiriye akenda k’imbere (ikariso) k’uwo avuga ko ari umugore we Uwiragiye Shadia nyuma yo kumufatira mu cyuho asambana n’undi mugabo.
Avuga ko yafashe uyu mugore mu masaa mbiri y’ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2022 nyuma yo kuva mu gasantere, yagera mu rugo agasanga abana bonyine ari bo bari mu rugo, yababaza aho bari bakamubwira ko batahazi.
Ubwo ngo yagiye kumushakisha, aho yakekaga ko aherereye arahamubura, afata inzira ajya kumushakira mu kirombe gicukurirwamo amabuye y’agaciro, atungurwa no kubona we n’undi mugabo bambaye ubusa buri buri, basambana.
Mu kiganiro yagiranye na TV1, Nzabandora yagize ati: “Njyewe nagiye, nkimara kuhagera, umugabo arampamagara ngo yewe, ngo Boss, ati ‘Bite?’ Ubwo amuriho, bari bari gusambana.”
Ngo uyu mugabo wasambanaga n’umugore we yahise asunika Nzabandora, maze ajya gutora imyambaro yari yambaye, ayirukankana abantu bose bamubona, we asigarana n’umugore.
Yagize ati: “Nsigarana n’umugore, nta kantu yambaye, natoraguye na mayo (ikariso), na mayo ye ndacyanayibitse. Nanze kuyikuramo kuko iki ni icyaha ntashobora kumubabarira.” Yahise ayibikura mu mufuka w’ikote yambaye, ayereka umunyamakuru nk’uko bigaragara mu ifoto.
Uyu mugore wabyaranye na Nzabandora yemera ko koko yafatiwe mu cyuho, gusa ntiyemera ko ari umugore we kuko ngo nta kibyemeza kandi ngo afite abagabo babiri babyaranye.
Yagize ati: “Njyewe nta mugabo ngira. Kubyarana se ubu ni we wenyine nabyariye? Nabyariye abantu babiri muri bose nta mugabo urimo wanjye. Uwo nzajya mbona wese, nzajya muha.” Ku rundi ruhande, aremeza ko icyo yagiye gushaka kwa Nzabandora ntacyo yabonye. Yavugaga kuri gahunda zo mu gitanda.



