Ubwo ushinzwe umutekano (DASSO) yafata umugore wacururizaga mu muhanda (umwe mu bazwi nk’abazunguzayi), bafatanye mu mashati bakizwa n’abigenderaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Inkurunziza ari naho barwaniraga.

Uku kutumvikana hagati yabo, ni byo byabaye nyiranayazana wo guterana amakofe n’imigeri, abantu bakanabakiza ariko DASSO akongera akajya gusingira uwo mugore amutera imigeri, gusa ku ruhande rwe nawe akaba yamuciye ibisebe mu ijosi amunoshe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugende ibi byabereyemo burabyemeza gusa bukaba buvuga ko bugiye gukurikirana uyu DASSO dore ko amashusho yafashwe n’abari bashungereye bareba iyo mirwano bigaragara ko yakoze ibihabanye n’umwuga.
Gaston Munyabugingo, umukozi w’akarere ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’akarere, aganira n’itangazamakuru yavuze ko DASSO witwa Munyemana Jean Paul ariwe wafatanye mu mashati n’umugore w’umuzunguzayi.
Yagize ati: “Nibyo koko hari video irimo kugaragara ku mbuga nyinshi arwana n’umuzunguzayi ucuruza, ariko ukora ubucuruzi butemewe, ibyo byabaye ntabwo ari ibihimbano”.
Akomeza avuga uburyo DASSO yaguye mu makosa, ati: Amakosa DASSO yaguyemo n’ubuyobozi bw’akarere bwemera ko ari amakosa, ndetse n’uwo barwanaga akaba, uwafashe video yahereye ku gice kigaragaza amakosa ya DASSO amakosa yakozwe n’uwo mucuruzi wacuruzaga mu kajagari ntabwo agaragara.
Nyuma y’ibyo ubuyobozi bw’akarere bwikoreye iperereza ku byakuruye ukurwana, ati: “ amakuru dufite twahawe n’abandi baturage bacururizaga aho ni uko DASSO yasabye uwo mucuruzi kureka gucururiza hariya (Ku Inkurunziza), kuko ntibyemewe gucururiza mu muhanda, yamwirukanye aragenda nyuma aragaruka amufashe nibwo yamurwanyine, ndetse Dasso umubonye yakomerekejwe mu ijosi, yamuriye inzara”.
Yakomeje avuga ko DASSO yafashwe n’inzego z’umutekano kubera amakosa yakoze gusa n’umugore ngo akaba ayashinjwa dore ko ariwe watangiye amurwanya.
Ibi byabaye mu gihe hashize iminsi hacicikana inkuru mu bitangazamakuru rimwe na rimwe DASSO zafatanye mu mashati n’aba bacuruzi babukora bitemewe n’amategeko, bafata ibyo bacuruza nabo bagahita babafata mu mashati imirwano igatangira ubwo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


