Usengimana Philemon Fils w’imyaka 18 y’amavuko yishwe n’abana bakora ubujura bazwi nka ‘marines’ bamuhiritse munsi y’umukingo, nyuma yo kumwambura telefone n’ibyo yari avuye guhaha.
Byabaye mu masaa tatu y’igitondo cy’uyu wa 19 Mata 2021, mu Mudugudu w’Umubano, Akagari ka Kigarama, Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Nikuze Lucie utuye muri uyu Mudugudu yabwiye BWIZA TV ati: “Nagiye kumva numva ikintu cyituye hasi. Sinabanje no kubyitaho ariko numva umuntu uri hejuru arampamagaye ati ‘nyamara hano haguye umwana!’ Nasohotse rero, ndagenda njya kureba uwo mwana, mukozeho numva yahise apfa.”
Nikuze yavuze ko hari abana bagiye gutabaza umubyeyi wa Usengimana, ngo abo bavugaga ko hari “utwana dutatu twari twumwirukankanye, turamusunika.”
Umukecuru na we utuye aha ngaha ati: “Nari ndi mu rugo noza ibintu, umwana w’aha (atunga urutoki imbere ye) araza ati Béatrice (ni umukobwa we) ari yo? Nti ‘ese ni uw’iki?’ Ati ‘bishe umuntu hano hepfo’. Ndahaguruka, ngeze hariya tumanutse nyine …nsanga abantu barashungera uko umuntu yapfuye.”
Reba videwo hano
Undi muturage yagize ati : “Ngo yari avuye guhaha, hari abahungu batatu bari bamukurikiye, baramufata ngo baragundagurana, umwana rero niba yaje yiruka abahunga…” ngo ubwo ni bwo ashobora kuba yahiritswe mu manga.
Undi ati: “Babanje kumubyinagira babanje kumwambura ibyo yari afite, ubwo ni bwo bahise bamusunika hariya. Na telefone yari afite, byose babitwaye.”
Nyina w’uyu mwana, Mukandamutsa Emerithe yagize ati: “Ntabwo nari mpari. Numvise bavuga ko ari abajura bamwakaga telefone. Gusa njyewe ndumva nta kintu nakongeraho, nyine bibaho.”
Polisi y’igihugu n’abakozi b’urwego rw’ubugencyaha nyuma gato y’urupfu rwa Usengimana bageze aho yapfiriye, batangira gukora iperereza.
Gitifu w’Umurenge wa Gitega, Anathalie Uzamukunda yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko mu bishe Usengimana hari abamaze gufatirwa mu wundi murenge, gusa ngo ntabwo azi umubare wabo.
Nk’uko nyina abivuga, Usengimana yarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu akaba yigaga imyuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Kigali: Umusore w’imyaka 18 yishwe n’abana b’abajura bazwi nka ‘marines’
Ibyo nibisanzwe hano mu murenge wa Gitega uhatuye Hari ibintu bitatu aba yiteguye
1-Kwicwa namabandi , abanyabiyobyabwenge, cg marine
2-Kwibwa ibyo ufite cg ibyo utunze
3-kuba wakicirwa mu mirwano y’indaya zaho.

Ikiranga Umurenge wa Gitega
usanga inkeragutabara zaho na daso zihangana nabaturage baba binywerera inzoga kuruta guhangana nabacuruza ibiyobyabwenge
Ukanasanga abanyerondo baho bahangana nuwasinze kuruta guhangana nuri bumwibe (amabandi) ukasanga abanyerondo baho bahangana nutabasengerera kuruta guhangana nindaya zaho ziteza umutekano muke.