Kigali: Urubanza rw’abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba rwabereye mu muhezo

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rw’abantu 16 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba kuri uyu wa Kabiri rwabereye mu muhezo nyuma y’aho ubwo baheruka kugezwa imbere y’Urukiko rwa Gasabo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ubutaha rwazajya mu muhezo.

Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragaje ko kubera impamvu zikomeye z’umutekano urubanza rwajya mu muhezo ndetse aba banakatirwa igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abaregwa bamwe batishimiye bakakijuririra mu Rukiko Rukuru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata mu rukiko, ubushinjacyaha bwahawe ijambo bugaragaza ko bufite ubujurire bw’abantu 10 urukiko rusaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu muhezo nubwo rutasobanuye impamvu zituma uru rubanza rushyirwa mu muhezo.

Abakekwa_1-696x392

Mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ariko, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuruburanishiriza mu ruhame bishobora guteza imvururu, kandi hakaba hari impamvu z’iperereza rigikomeje ku bashinjwa batarafatwa nk’uko tubikesha Izuba Rirashe.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru yahise avuga ko nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ku mpamvu ziremereye abantu bari buzuye icyumba basohoka, urubanza rugakomeza mu muhezo.

Abari baje kurukurikira bagaragazaga kutishimira icyo cyemezo, basohokaga batishimye, ariko, Urukiko rwisusumbuye rwa Gasabo rwasomeye mu ruhame imyanzuro .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *