Kigali: Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rwasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi  ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rwasubitswe ubwo bari bagiye kuburana mu mizi .

Ubwo iburanisha ryari rigiye gutangira mu Rukiko Rukuru i Kigali,   mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, Me Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline Rwigara, yasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki, atangaza ko afite urundi rubanza ruhuje amasaha n’urw’aba mu Rukiko rw’Ikirenga.

Me Buhuru wunganira Diane Rwigara, agendeye ku busabe bwa mugenzi we, yavuze ko kuba urubanza rwasubikwa rukazakomeza ku yindi tariki nta kibazo abibonamo.

Nyuma y’uko umushinjacyaha Ndibwami avuze ko urukiko ari rwo rwasuzuma ubwo busabe rukabufatira umwanzuro, Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza.

Diane Rwigara, washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ahuriraho na nyina.

Naho nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma y’iki cyaha ahuriyeho n’umukobwa we, hiyongeraho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iburanisha rizakomeza ku wa 22 Gicurasi 2018.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *