Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyabugeni Kwizera Elysee waregaga inzu y’umuziki ya KINA MUSIC Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement n’umuhanzi ireberera inyungu, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo.
Ni umwanzuro wasomwe n’umucamanza mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi, Noheli Emmanuel tariki ya 23 Nzeri 2022 wari kumwe n’umwanditsi w’urukiko, Nyinawankusi Francine.
Uru rukiko kandi rwategetse Kwizera guha KINA MUSIC na Byangabo indishyi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kuri buri umwe, ku bwo gushora abo yareze mu manza zidafite ishingiro.
Uko urubanza ruteye
Muri uru rubanza Kwizera yari yunganiwe na Me Ntigurirwa François. KINA MUSIC na Rwangabo bari bunganiwe n’abanyamategeko babiri: Me Habakurama François Xavier hamwe na Me Uwera Zeno.
KINA MUSIC isanzwe ireberera inyungu za Rwangabo mu muziki yagiranye amasezerano na Hotel Eagle View Lodge kugira ngo ifatirweho amashusho yo mu ndirimbo Sawa yagiye hanze tariki ya 21 Nyakanga 2021.
Amashusho yarafashwe, nyuma yo kujya hanze Kwizera ajya kurega mu rukiko rw’ubucuruzi, avuga ko mu byafashwe harimo ibishushanyo bye n’ibibumbano atunze mu buryo bwemewe na RDB yashyize kuri iyi hoteli mu rwego rwo kubimurika, kandi ngo ntiyabisabiwe uburenganzira.
Me Habakurama wunganiraga uruhande rw’abaregwa yasobanuriye urukiko ko nta kosa ryakozwe mu ifatwa ry’amashusho, kuko iyi hoteli yari yarabahaye uburenganzira bwo kuyafata, barayishyura kandi ngo nta cyo yigeze ibabuza gufatira amashusho.
Me Habakurama yasabye urukiko rukuru gutesha agaciro ikirego cya Kwizera, tariki ya 29 Ugushyingo 2021 rwanzura ko nta shingiro gifite kuko ngo nta kimenyetso urega yagaragaje cyereka ko byari bibujijwe gufata amashusho ibihangano bye, kandi ngo nta n’icyerekanaga ko byaba bitari ibya hoteli.
Urukiko rumaze gutesha agaciro ikirego cya Kwizera, rwamutegetse guha KINA MUSIC na Rwangabo indishyi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 y’ikurikiranarubanza ndetse n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500 kuri iyi nzu n’umuhanzi.
Kwizera ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ubucuruzi, maze ajuririra mu rukiko rukuru, asaba ko rwaha ishingiro ikirego cye, rugaca KINA MUSIC na Rwangabo indishyi y’amafaranga miliyoni 30 kubera icyo yise gukoresha ibihangano bye mu buryo butemewe n’amategeko.
Urukiko rukuru nyuma yo kumva impande zombi no gukora isesengura, rwasanze ubujurire bwa Kwizera nta shingiro bufite, rumutegeka guha KINA MUSIC na Rwangabo indishyi ya miliyoni 1; ni ukuvuga amafaranga ibihumbi 500 kuri buri ruhande.



