20250508_202243

Kiliziya Gatolika yabonye Papa mushya

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika Cardinal Robert Francis Prevost, ni we watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, asimbuye umunya-Argentine Papa Francis wapfuye mu kwezi gushize.

Cardinal Prevost wabaye Papa wa 267, yahawe izina ry’ubupapa rya Papa LĂ©on XIV.

Yatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, nyuma y’amatora ya ba Karidinal yabereye muri Chapelle ya Sixtine i Vatican.

Yatorewe ku itora rya gatatu nyuma y’abiri yari yabanje agasiga nta wutowe.

Papa LĂ©on XIV w’imyaka 69 y’amavuko, yabaye Umunyamerika wa mbere ubaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Uyu mupapa wavukiye mu mujyi wa Chicago ho muri Leta ya Florida ariko akaba yaramaze imyaka myinshi akorera muri Peru nk’umumisiyoneei, nyuma yo gutorwa yasabiye imbaga y’abari bateraniye i Vatican ndetse n’Isi yose muri rusange amahoro.

Ati: “Bavandimwe namwe bashiki banjye, iyi ni indamukanyo ya mbere ya Kristu wazutse. Ndagira ngo mbahe indamutso y’amahoro ngo igere mu miryango yanyu mwese, aho muri mwese. Nimugire amahoro.”

Yakomeje agira ati: “Ndagira ngo iyi ndamukanyo y’amahoro igere mu mitima yanyu ndetse n’imiryango…ndetse n’abatuye Isi. Amahoro nabane namwe.”

Papa mushya washimiye ba Karidinali bamutoye, yashimangiye ko Isi ikeneye ubumwe, asaba buri wese isengesho kugira ngo buzagerweho.

Papa LĂ©on XIV kandi yunamiye Papa Francis yasimbuye, ashimangira ko yifuza guha abantu umugisha we nk’uko Francis yabigenje ubwo yagaragaraga bwa nyuma muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero.

Yunzemo ati: “Ubumuntu bukeneye Kristy nk’ikiraro cyo kugera ku Mana n’urukundo rwayo. Mudufashe, mufatanye, mube umwe.”

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu b’inkwakuzi bashimiye umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Ishyuke Cardinal Robert Francis Prevost, wagizwe Papa. Ni icyubahiro kumenya ko ari we Papa wa mbere w’Umunyamerika. Mbega ibyishimo n’ishema ku gihugu cyacu! Ndateganya guhura na Papa LĂ©on XIV. Kizaba ari igihe gifite icyo gisobanuye cyane.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *