Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yemeza ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, nibwo Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yasabye anakwa umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana.
Ni ubukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera ukuntu bwari buteguye ndetse bwanashowemo amafaranga atari make.
Nyuma y’ubukwe, Killaman yemeza ko umugore we barushinze yari indaya ye none ubu yabaye umugore we byemewe n’amategeko.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube izwi nka MIE Empire.
Yagize ati: “Mbese iyo mubana n’umugore mutasezeranye aba ari indaya yawe […] yego umugore igihugu cyitazi aba ari indaya.”
Abajijwe niba umugore we na we yari indaya kuko babanye imyaka umunani batarasezeranye, yebyemeje adaciye ku ruhande.
Ati: “Yee, ubu rero icyo gisebo twagikuyeho.”
Ku wa 8 Gashyantare 2024 nibwo Killaman yasezeranye n’umugore we Umuhoza Shemsa mu Murenge wa Nyarugenge uherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.


