Kim Kadarshian yeruye ku bivugwa ko yaryamanye na Drake

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli ukomoka muri Amerika, Kim Kadarshian yatangaje ko amakuru avuga ko yaryamanaye na Drake ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ngo bitigeze bibaho haba mbere yo gushakana na Kanye West cyangwa se nyuma yaho.

Amakuru y’umubano wihariye yatangiye ubwo Drake yashyiraga indirimbo ye hanze yise ā€˜In my feelings’ ahanini yiganjemo ubutumwa bw’urukundo aho agaruka ku izina Kiki, izina ryo mu rugo rya Kim Kadarshian amubaza niba amukunda.

Kim yagize atiā€ Ntibyigeze bibaho. Aho niho inkuru irangiririraā€

Uyu mugore kandi ahakana ko Kiki uvugwa muri iriya ndirimbo ya Drake atari we.

Nyuma y’iminota 41 Drake yahise atangira gukurikiraĀ  Kim Kadarshian kuri instagram (following).

Inshuti za hafi za Kim zabwiye TMZ ko nta mubano udasanzwe wigeze ubaho hagati ya Drake na Kim usibye ibyo aririmba mu ndirimbo ye Feelings.

170504140635 kim kardashian 0927
Umunyamideri Kim Kadarshian

Ubusanzwe nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, Drake na Kim Kadarshian bari basanzwe bahurira mu birori bitandukanye mu minsi ishize gusa ngo nta mubano bwite bigeze bagirana.

Kimberly Noel Kardashian West uzwi nka Kim Kadarshian ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umuraperi Kanye West.

Ā 

Ā 

Ā 

Ā 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *