Icyamamare Kim Kardashian, cyemeje amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko we n’umugabo we, Kanye West bitegura kwakira umwana wabo wa Kane, batwitiwe n’undi mugore.
Umunyamakuru kuri televiziyo, Andy Cohen wari watumiye Kim Kardashian n’abavandimwe be mu kiganiro ‘Watch What Happens ‘ ntiyaciye ku ruhande, yahise abaza Kim kuri iyi nginyo yo kubyara umwana wa kane.
Cohen yatangiye abaza Kim ati “Mugiye kugira undi mwana? Kim amusubiza agira ati “Nibyo”. Uyu mugore yahise anemeza ko uwo mwana uzavuka ari umuhungu.
Ni umwana wa Kabiri Kim na West bazaba babyaye biciye mu buryo bwa Surrogate, aho bafata intanga zabo bombi, zigashyirwa mu wundi mugore akaba ari we ubatwitira.
Umwana wa Gatatu wa Kanye West na Kim Kardashian yavutse kuri ubu buryo bwo gutwitirwa muri Mutarama 2018, uyu muryango ukaba wari usanzwe ufite abandi bana babiri, aribo North w’imyaka itanu na Saint w’itatu.
Uyu muryango watangiye gushaka uzajya awutwitira nyuma yaho muganga atangarije Kim ko mu gihe cyose yaba yongeye gutwita, ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, nyuma yo kubyara kabiri.



