Umunyamideri Kim Kardashian yibasiwe n’abafana be bamukurikirana ku rukuta rwe rwa instagram bamushinja kubeshya ku ngano y’ikibuno cye mu ifoto yashyize hanze.
Kim Kardashian ahanini washyize iyi foto hanze agamije kwamamaza ibyo bita ‘make up’ ariko abamukurikana birebera ku kibuno cye maze batangira kumushinga ko yaba yaritabaje ‘Photoshop’ kugira ngo akigire gito.

Umwe muri aba witwa @e4russells yagize ati” Ni nk’ubusazi ukuntu bahinduye icyo kibuno cyawe maze bakakigira gito”
Mugenzi we witwa @mouradalouanart kuri instagram yagize ati” Ese ikibuno cyawe kijya kiba gito gutyo? Cyangwa icyo mbona ni icyanjye”
Uwiyita @freshbrewery yagize ati” Iki cyakorewe muri Photoshop buri gace kose kakigize”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Si ubwa mbere uyu mugore ashinjwa gutubura ifoto, kuwa 8 Ukwakira 2018 yashinjwe gutubura iy’umukobwa we Chicago West n’iy’umwishywa we Stormi Webester.


