Capture2

Kindu: Byabaye ngombwa ko basimbuka kugirango basohoke mu ndege kubera kubura ingazi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutegereza amasaha menshi kandi nta makuru babona ava muri komanyi y’indege, bamwe bahisemo gusimbuka mu ndege yari yavuye i Kinshasa igeze ku kibuga cy’indege cya Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, mu burasirazuba bushyira hagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Capture3

Nta muntu wakomeretse muri iki kibazo nk’uko tubikesha urubuga europe1.fr. rwo mu Bufaransa.

 

Nubwo hari ibyago bishobora guterwa no gusimbuka, nta muntu wakomeretse muri iki kibazo. Mu gihe ingazi zitabonetse, nta n’ubundi buryo bwafasha abagenzi gusohoka mu ndege bwigeze buboneka nk’udukoresho tuzwi nka “toboggans”. Abayobozi ba Congo bavuga ko nta mpamvu zihutirwa zari gutuma twoherezwa.

Capture5

Ijwi rya kapiteni ryumvikanye mu ndege, atangaza ko nta ngazi cyangwa ‘toboggans’ bibonetse kugira ngo abagenzi bururuke, bituma bamwe bahitamo gusimbuka banyuze ku muryango w’indege.

 

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ryaho ati: “Twamanutse bisanzwe, hanyuma nta kindi kintu. Twumvaga tumeze nk’aho batwibagiwe”.

 

Mu by’ukuri, ngo bategereje amasaha menshi mu ndege yari itangiye kurushaho gushyuha no kuburamo umwuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *