Abadepite batowe ku rwego rw’intara bari batumiwe i Kinshasa n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi, kugira ngo bitabire amahugurwa ku bijyanye no kwimura muri gahunda y’iterambere ry’ibanze mu turere 145, birukanwe muri hotel kubera kutishyura.
Abenshi muri abo badepite ku rwego rw’intara badafite inzu zo kubamo mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa , bacumbikiwe ku mafaranga ya leta. Kuri uuyu wa Kabiri, byatangajwe ko benshi birukanwe muri hotel zitandukanye bari barimo kubera ko guverinoma itishyuye nk’uko byari biteganyijwe.
Umwe mu badepite imbere ya hotel n’imizigo ye mu ntoki nk’uko tubikesha Journaldekinshasa, yagize ati “‘Mission’ yacu yari iy’iminsi 10, guhera ku itariki 19 kugeza ku ya 29 Werurwe nk’uko amabaruwa y’ubutumwa avuga, uyu munsi baratwirukana nk’ibisimba, ntacyo tucyumva kandi amafaranga yasohowe mu isanduku, ntabwo twemera ibyo bintu,”
Yakomeje agira ati “ Icyo nzi cyo, umukuru w’igihugu ntashobora kwihanganira ibyo bintu, hari agatsiko k’abantu bashaka kuvangira igikorwa cye. Twamaganye ruswa.”
Ese minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yaba arimo kwihimura kuri aba badepite b’intara? Iki ngo ni ikibazo cyibazwa n’abazi ukuntu ubwo aya mahugurwa yafungurwaga, abadepite bashinje ku mugaragaro minisitiri Daniel Aselo, gukoresha ikimenyane no gukingira ikibaba ba guverineri benshi baba basabirwa guhagarikwa.


