Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Gashyantare, abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Vital Kamerhe, na Jean-Michel Sama Lukonde, baherekejwe n’abavugizi babo, baganiriye ku itegurwa ry’inama idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo basuzume uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kwa M23 bemeza ko ifashwa n’u Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe byihutirwa, hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi,ubwo babonanaga nawe umunsi Mbere y’inama ihuza imitwe yombi.
Nk’uko umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacques Djoli abitangaza, ngo imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko izaterana buri umwe ukwawo kugira ngo isuzume uko umutekano wifashe mu Burasirazuba Kandi itange ibitekerezo byo guhagarika ibibazo, ku rwego rwa politiki na diplomasi.
Abadepite n’abasenateri kandi barasuzuma ikibazo cyo kurahira kw’abacamanza b’Urukiko rw’Itegeko Nshinga, bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, nkuko biteganywa n’amategeko.
Mu kiganiro yagejeje ku nama y’abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yavuze ko, kubera uburemere bw’ikibazo cy’umutekano, imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko yombi yemeje ko inama zizabera mu muhezo.


