Kinshasa: Laurent Gbagbo yasuye inshuti ye Jean-Pierre Bemba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuva muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha no gusubira mu gihugu cye cya Cote d’Ivoire ku itariki 17 Kamena, Laurent Gbagbo wahoze ari pererezida w’iki gihugu yakoreye urugendo rwe rwa mbere hanze y’igihugu cye I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nyakanga. Ni urugendo bivugwa ko rwabaye mu ibanga rikomeye kuko nta foto n’imwe yigeze igaragara ku mbuga nkoranyambaga, gusa hamenyekanye ko yari yagiye ku butumire bw’inshuti ye Jean-Pierre Bemba bamenyaniye I La Haye aho nawe yari afungiye.

Imodoka yari arimo yari hagati y’izindi zari ziyiherekeje yagaragaye I Kinshasa kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu byubahiro bye nk’umuntu wigeze kuba umukuru w’igihugu.

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko amasaha menshi nyuma yo kuhagera, nta makuru yari bwashyirwe ahagaragara cyangwa itangazo ku kuba yari I Kinshasa. Ni urugendo bwite aho bivugwa ko Jean-Pierre Bemba, wamutumiye, atifuje ko bijya mu binyamakuru.

Ikizwi ariko nk’uko RFI ikomeza ivuga, nuko Laurent Gbagbo yaraye muri RDC muri imwe mu mahoteli yo mu mu murwa mukuru rwagati kandi yagiranye ibiganiro na Bemba wigeze kuba visi perezida wa Congo. Abagabo bombi ngo bakaba baramenyaniye mu bibazo.

Laurent Gbagbo akaba yasuye uwo bahoze bafunganye muri CPI ndetse bikaba biteganyijwe ko agomba kwitabira ubukwe bw’umuhungu wa Bemba buteganyijwe I Kinshasa muri iyi week-end. Aba bagabo bombi bakaba baramaze imyaka 10 bafungiye kuri CPI aho baremeye ubucuti bukomeye. Nyuma y’umwaka umwe Bemba arekuwe mu 2018, Laurent Gbagbo nawe yagizwe umwere.

Itangazo ryavuye mu biro by’uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire rivuga ko biteganyijwe ko azasubira mu gihugu cye ku itariki 8 Nyakanga.

Hagati aho kandi nta biganiro biteganyijwe hagati ya Gbagbo na Perezida Tshisekedi keretse hagize igihinduka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *