Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, rwakomeje kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga 2025, imbere y’urukiko rw’iremezo. Biracyari mu cyiciro cyo gusuzuma ibigize dosiye mbere y’uko uregwa atangira kuburana mu mizi.
Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwanze inzitizi n’ibijyanye n’ububasha bw’urukiko byatanzwe n’uregwa, rwemeza ko izo nzitizi zumviswe ariko zidafite ishingiro nk’uko bitangazwa na Actualite.cd.
Nyuma y’ibyo nibwo hatangiye gusuzumwa ibikubiye muri dosiye. Uregwa yasubije ibibazo bitandukanye by’Urukiko maze aboneraho umwanya wo gutangaza ko ari umwere.
Constant Mutamba akurikiranweho kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni 19 z’amadolari yari agenewe kubaka gereza i Kisangani.
Mutamba avuga ko ari umwere kandi ko ibyo aregwa byihishwe inyuma n’impamvu za politiki aho yemeza ko ayo mafaranga ashinjwa kunyereza ntayo yigeze abonaho. Ati: ” Wanyereza ute amafaranga utigeze ubonaho?!”


