Kinshasa: Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Vital Kamerhe rusubirwamo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, mu rubanza rwaciwe kuri uyu wa mbere, itariki ya 11 Mata, mu bujurire bwa Vital Kamerhe, rutegeka ko urubanza ruzasubirwamo.

Nk’uko Urukiko rusesa imanza rubivuga, Urukiko rw’Ubujurire rwarenze ku ngingo ya 104 y’igitabo cy’amategeko ahana, rusuzuma dosiye igihe rutari rwiteguye.

Byongeye kandi, rwerekanye ko urukiko rw’ubujurire rwemeje hashingiwe ku kumenyeshwa umunsi w’iburanisha igihe rwagombaga guhamagara uregwa, ibyo bikaba ari no guhonyora uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n’ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga.

Iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikavuga ko Urukiko rusesa imanza rwohereje urwo rubanza mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, kugira ngo urubanza rusubirwemo kandi ruburanishwe mu mizi.

Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, yari yahamijwe kunyereza amafaranga yagenewe kubaka inzu zo kubamo muri gahunda yiswe iy’iminsi 100 yatangijwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, nyuma akatirwa igifungo cy’imyaka 13 y’igifungo mu bujurire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *