Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko mu minsi 10 iri imbere buri ruhande ruzarekura imfungwa z’urundi zifite.
Ibi biri mu byo impande zombi zumvikanyeho, nyuma y’ibiganiro kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru zagiraniraga mu mujyi wa Montreux wo mu Busuwisi.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’u Busuwisi.
Itangazo rihuriweho ryasohowe n’impande zitabiriye biriya biganiro byamaze iminsi itanu, rivuga ko byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Doha yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025, agamije kugera ku masezerano rusange y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Mu byo impande zombi zemeranyije, harimo akamaro ko gutanga ubutabazi bwihutirwa ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC, ndetse bemeranya ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kugera ku masezerano ajyanye n’ubutabazi.
Mu gihe cy’ibiganiro, impande zombi kandi zemeranyije “kubahiriza inshingano zose zibareba hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi, amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi uko bikwiye, ndetse no gukurikiza amahame y’ingenzi agize Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Zanemeranyije “kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cy’igitero, isenya, isahura cyangwa kwangiza ibikoresho by’ingenzi bifasha ubuzima bw’abaturage, harimo ibiribwa, ubutaka buhingwaho, umusaruro w’ubuhinzi, amatungo, ibikorwa n’ububiko bw’amazi meza, ibikorwa byifashishwa mu kuhira imyaka, ibikorwa remezo by’itumanaho n’ingufu, ndetse n’amavuriro n’amashuri.”
Itangazo ry’ibyavuye muri iriya nama rikomeza rivuga ko Kinshasa na AFC/M23 banumvikanye ko n’ubwo ubufasha bwihutirwa bukenewe, butagomba kugarukira gusa ku bikorwa n’itangwa rya serivisi zijyanye no gutanga ibiribwa, ubuvuzi, amazi, Ibikoresho by’isuku n’isukura, aho kuba, ndetse no kwemeza ko kurinda abasivili bikomeza kuba ingenzi cyane mu gihe cy’imirwano; ko ahubwo hanagomba kubaho ibikorwa byo kurinda abaturage birimo gukumira no guhangana n’ihohoterwa, isahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abasivili cyane cyane abagore n’abana, no guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.
Banemeranyije kubahiriza no kurinda abakora ibikorwa by’ubutabazi, harimo n’abakozi b’imbere mu gihugu n’ababafasha, ndetse n’ibikoresho bikoreshwa muri ibyo bikorwa, kugira ngo babashe gukora mu mutekano usesuye.
Impande zombi zemeranyije kandi ko buri ruhande mu nshingano zarwo rugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ubufasha bwihutirwa butanyerezwa cyangwa ngo busahurwe, ndetse zaniyemeje kutagira uruhare mu buryo ubwo ari bwo bwose mu guhitamo abatanga serivisi n’abahabwa ubufasha mu buryo butari bwo.
AFC/M23 na Leta ya RDC banemeranyije kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyabangamira itangwa ry’ubufasha bwihutirwa butangwa hubahirijwe amahame y’ubutabazi mu bice byibasiwe n’intambara, banemeranya kandi ko korohereza itangwa ry’ubufasha bwihutirwa mu buryo bwihuse, butagira inzitizi, butekanye kandi burambye bitagomba gushingira ku idini, inkomoko, umuryango, imibereho, aho umuntu atuye, ibitekerezo bya politiki cyangwa imyemerere, ubwoko, umuco cyangwa ururimi.
Impande zombi na none zemeranyije kubahiriza, kurinda no korohereza itangwa rikomeza rya serivisi z’ingenzi ku baturage, bazirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya izo serivisi, kandi bakorohereza abaturage kubona serivisi z’ibanze zirimo ibiribwa, amazi, ubuvuzi, amacumbi n’uburezi.
Zemeranyije kandi ko, igihe hashyizwe mu bikorwa ingamba zifite ingaruka kuri izi serivisi, bazita ku ngaruka zazo ku baturage.
Mu bushobozi bushoboka bwose kandi mu gihe gito gishoboka, impande zombi zemeranyije gutanga ubuvuzi n’ubufasha bukenewe ku bakomeretse n’abarwayi, harimo gufata ingamba zose zikenewe zo kubashakisha, kubatoranya no kubajyana aho bavurirwa. Kubera iyo mpamvu, biyemeje korohereza itwarwa ry’ibikoresho by’ubuvuzi n’ubufasha butangwa n’imiryango y’ubutabazi, hagamijwe gushyigikira imikorere y’ibigo nderabuzima n’izindi nzego z’ubuvuzi mu bice byibasiwe n’intambara.
Ikindi ni uko impande zombi, ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga w’akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), zasinyanye amasezerano ashyira mu bikorwa uburyo bwagutse bwo kugenzura agahenge.
Ni amasezerano yitezweho kuzafasha urwego rushinzwe gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano rwashyizweho n’amasezerano y’i Doha, gutangira ibikorwa byo kugenzura, gukurikirana no gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge gahoraho hagati y’impande zombi.
Impande zombi na CIRGL bagaragaje ubushake bwo gutangiza, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, ibikorwa bya mbere byo kugenzura agahenge, bizafashwa n’ubufasha bw’ibikoresho butangwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO).
Itangazo ry’ibyavuye mu nama yo mu Busuwisi kandi rivuga ko “impande zombi zemeranyije kandi kurekura imfungwa mu gihe kitarenze iminsi 10, hubahirijwe uburyo bwemeranyijweho bwo kurekura abafunzwe bwashyizweho umukono ku wa 14 Nzeri 2025, hagamijwe gukomeza kubaka icyizere.”
AFC/M23 na Kinshasa baboneyeho gushimira Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) ku ruhare rwayo mu gutanga urutonde rw’abafunzwe hakurikijwe uburyo bwashyizweho.
Imfungwa 311 za AFC/M23 ni zo Leta ya RDC igomba kurekura, mu gihe uriya mutwe uzarekura 166 zo ku ruhande rwa Leta.


