Mu Murenge wa Kinyinya ku musozi wa Kagugu aharasiwe imodoka y’intambara izwi nka burende yari yaje kurimbura Abatutsi, hagiye kubakwa inzu ndangamateka ivuga ibijyanye n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe.
Iyo ukiva kuri kaburimbo werekeza ku muhanda w’igitaka uri ku musozi wa Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, uhabona ibisigazwa bya burende yarashwe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ubwo yari ije kurasa Abatutsi bari bahatuye mu 1994.
Kayihura Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, avuga ko aha hantu habumbatiye amateka akomeye, ari nayo mpamvu hagiye kubakwa inzu ndangamateka.
Yavuze ko iyi nzu izatuma amateka yaho atazasibangana kubera ibyahabereye cyane cyane ko hari intwaro nini ya burende ingabo za Habyarimana zifashishaga zikumira ingabo z’Inkotanyi kugira ngo zirase abaturage ariko kubw’amahirwe inkotanyi zirayirasa.
Biteganyijwe ko iyi nzu ndangamateka izuzura mu gihe cy’umwaka umwe, ikazatwara miliyoni 50 z’Amanyarwanda, harimo no kugura ubutaka iyo burende irimo nk’uko iyi nkuru dukesha RBA isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



