Imyitozo isa n’iya gisirikare urubyiruko rw’Imbonerakure rukora ku musozi wa Ndago, Komini Kinyinya, Intara ya Ruyigi, mu Burundi, yateye impungenge abaturage aho bavuga ko igamije gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta.
Uretse muri iyi Komini ya Kinyinya, ngo iyi myitozo kandi inakorerwa mu ya Nyabitsinda na Gisuru. Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019, ngo iyo myitozo ikaba yarakurikiwe no guhohotera abo mu ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta bo ku musozi wa Mago.
Aganira na Radiyo RPA, uyu yagize ati “Ku wa Gatanu Imbonerakure zaraye ijoro ryose ku musozi wa Ndago ziririmba indirimbo zigamije gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta. Ibyo bikorwa byo ku wa Gatanu byari bigamije gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta, bari bakambitse mu murima w’insina”.
Ku wa Gatandatu ngo ubwo bari basoje iyo myitozo, izi mbonerakure ngo zakubise bikomeye abayoboke b’ishyaka CNL bari bahuriye mu muhanda.
Ati “Izi Mbonerakure zizinduye mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu zigamije gutera ubwoba umuryango w’umuturage wo mu ishyaka CNL muri zone Nyabitsinda. Bageze iwe batangira kuririmba zihava zerekeza aho zakoreraga imyitozo, mu gutaha zigenda zikubita abo zahuraga nabo mu nzira zizi ko batabarizwa mu ishyaka CNDD-FDD”.
Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha umuyobozi wa Komini Nyabitsinda, Marceline Bukuru ariko ntiyagira icyo atangaza kuri aya makuru.


